Nyarugenge: Umusore wateye akabariro rubanda rugahurura yavuze icyari kibyihishe inyuma
Mu minsi ishize havuzwe inkuru y’umusore wo mu Mujyi wa Kigali wahururiwe na rubanda kubera urusaku rwumvikanaga ari gutera akabarariro, yavuze icyari kibyihishe inyuma.
Inkuru y’uyu musore yavuzwe mu byumweru bitatu bishize ubwo hasakaye amakuru ko yateye akabariro abantu bagahurura bashituwe n’urusaku rwumvikanaga abantu bakeka ko ari gusambanya umwana gusa basanze ari umugore ukuze.
Byavugwaga ko uyu musore yari yanyoye ibinini nkarishyabushake bizwi nka Viagra bigatuma umukobwa bari baryamanye ataka bidasanzwe kubera izo ngufu z’iyo miti.
Uyu musore wahise anahabwa integuza yo kuva mu nzu yakodeshaga, ubu aratangaza ko guhurura kwa bariya baturage kwaturutse ku kagambane kw’abagore babana mu gipangu ashinja “kugira amagambo menshi.”
Ati “Iyo nsuwe bose barasohoka bakicara imbere y’urugi sinzi icyo baba bashaka yewe hari nubwo baza ku idirishya kunyumviriza; hari n’uwo nafashe turaserera cyane.”
Yanagarutse ku byavugwaga na bariya baturage ubwo bahururaga bavuga ko ari gusambanya umwana “kubera ngo urusaku bumvaga bashaka ko mfungwa bagasanga uwo turi kumwe ahubwo anduta bakadukura muri ‘mood’ twarimo wowe urumva batarampohoteye?”
Uyu musore kandi yiyemera ko kiriya gihe yari yanyoye imiti nkarishyabushake ya Viagra, kandi ko yanyoye kugira ngo ashimishe umukunzi we dore ko ngo we anabikunda
Source :RADIOTV10