Paris :Dr Jean Damascene Bizimana, yavuzeko Gikongoro ariyo yarokotsemo Abatutsi bake
Ubwo Minisitiri w’Ubumwe bw’ Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, yatanagaga ubuhamya murukiko rwa rubanda rwa Paris, mu rubanza ruregwamo Laurent Bucyibaruta wari Perefe wa Gikongoro, Yavuze ko no muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, perefegitura yahoze ari gikongora ariyo yarokotsemo Abatutsi bake kurusha izindi,
Asobanurira urukiko rwa Rubanda I Paris ibya Bucyibaruta Laurent, yifashishije ikoranabuhanga,maze asobanura nzira igoye Abatutsi banyuzemo, bikaza kugera kuri Jenoside yabakorewe, Minisitiri Bizimana yavuze ko Laurent Bucyibaruta yakoresheje inama muri Cyanika ku itariki 14 Mata, kandi ngo iyo nama : niyo yahamagariraga Abahutu kwica, kwikiza umwanzi, bivuze Umututsi, inatangwamo amabwiriza yo yo gushyiraho za bariyeri, ndetse iyo nama niyo yategetse ko hacungwa Abatutsi bahungiye kuri Paruwasi, ngo hatagira uhava.
Minisitiri Bizimana yavuze ko itariki yo kwica Abatutsi yemezwaga ari uko babona ko abo bashaka kwica bahageze, ku buryo iyo baburagamo umwe, bamuhigaga kugeza bamwishe. Bucyibaruta ariko, avuga ko nta nama ishishikariza abantu urwango yigeze akoresha.
Uretse kuvuga ko bahurizaga Abatutsi hamwe kugira ngo babone uko babica bitabagoye, yongeyeho ko Jenoside muri Gikongoro yari yarateguwe. Minisitiri Bizimana yavuze ko ubwe yabuze abantu mu muryango we bagera kuri 84, bishwe muri Jenoside.
Yanongeyeho ko abayobozi bakuru bakwirakwizaga imvugo z’urwango, bakoreshaga amagambo azimije, nk’inyenzi, gukora akazi,.. ariko abo babwira bakamenya icyo bababwiye.
Dr Bizimana yavuze ko imanza zikurikirana abasize bakoze ibyaha mu Rwanda bagahunga zikenewe kugira ngo Abanyarwanda ndetse n’isi yose bamenye ukuri nyako kuri Jenoside, kandi abakoze ibyaha babihanirwe.
Urubanza rwa Laurent Bucyibaruta rurimo kubera I Paris mu Bufaransa ,ashinjwa ibyaha bya jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyoko-muntu.byabereye mucyahoze ari perefegitura ya gikongoro