Iremezo

Paul Kagame yashimiye ab’i Gicumbi ku bwo kuzuza isezerano bagiranye

 Paul Kagame yashimiye ab’i Gicumbi ku bwo kuzuza isezerano bagiranye

Umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu akaba na Chairman w’uyu muryango, Paul Kagame, yashimiye abaturage bo muri Gicumbi ko bujuje isezerano yagiranye na bo ryo kubaka umujyi wabo.

Mu bikorwa byo kwiyamamaza byakomereje kuri site ya Gicumbi kuri uyu wa 9 Nyakanga 2024, Kagame yabwiye abaturage bari bahateraniye biganjemo abo muri aka karere, Rulindo na Burera ko yari abakumbuye, abashimira ko bitabiriye ku bwinshi gahunda yo kumushyigikira.

Yabibukije ko tariki ya 15 Nyakanga 2024 hazaba umurimo wo gutora Umukuru w’Igihugu, bamusubiza bati “Ku gipfunsi! Ku gipfunsi! Ku gipfunsi!”, na we ati “Uko muzatora ndabyizeye.”

Kagame yasobanuriye abaturage ko amatora asobanuye gukomeza urugendo rwo kubaka u Rwanda rumaze imyaka 30, bigashingira ku gukomeza umutekano w’iki gihugu.

Ati “Kwiyubaka rero bihera ku mutekano, tukirinda, tukarinda ibyo twubaka, tukarinda abacu, birumvikana rero ikiba gisigaye ni amajyambere. Amajyambere na yo ashingira ku bitekerezo bizima, bijyanye n’imiyoborere mizima itagira umuntu n’umwe isiga inyuma. Muri politiki ya FPR n’imitwe yindi ya politiki dufatanyije, ntawe dusiga inyuma kandi duhamagarira buri wese kwitabira ibikorwa bimuteza imbere, ariko twese biduteza imbere nk’igihugu.”

Umukandida wa FPR Inkotanyi yasobanuye ko ubukene, ubujiji n’indwara byajyanye na “bariya” bari barangije igihugu mu myaka myinshi, amenyesha urubyiruko by’umwihariko ko inshingano rufite ku gihugu zitandukanye n’ibyo abayoboye u Rwanda mbere y’imyaka 30 ishize bakoraga.

Ati “Bihera kuri buri wese, bihera ku mutekano, bihera ku miyoborere myiza, bihera kutagira usigara inyuma, hanyuma natwe amajyambere abe nk’ay’abandi muzi. Bo se bayavanye hehe? Si ukubera ibikorwa byiza bakora?”

Kagame yabajije urubyiruko niba rwiteguye kugeza u Rwanda ku iterambere nk’iry’ibihugu byateye imbere, ati “Muriteguye?”, na rwo ruti “Yeee, turiteguye!”, arongera ati “Nyabyo nyabyo”, rushimangira ko rwiteguye koko.

Yibukije ko yabaye i Gicumbi ubwo yari ayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiye mu 1990, yisegura ku baturage baho ku bwo kumara igihe kinini atabasura, aboneraho kubashimira ko isezerano bagiranye ubwo baherukana baryujuje.

Ati “Aha rero i Gicumbi twarahabaye nubwo mfite icyaha cyo kuba ntaheruka kubasura. Hashize iminsi myinshi ariko nagarutse, nasanze ibyo twasezeranye ubwo mperutse aha mwarabyujuje. Umujyi murawubaka, batubwiye ko mworora, muhinga ndetse bya kijyambere ariko reka mbabwire, ibyiza kurusha inshuro nyinshi ibyo tugezeho biri imbere! Ni ho tugana, ni ho tujya, turacyari kumwe rwose.”

Kagame yabwiye ab’i Gicumbi ko amajyambere bifuza bari kuyakozaho imitwe y’intoki, babikesheje ubufatanye, biturutse ku mbaraga, ku bwenge no ku bumenyi bafite, cyane cyane urubyiruko.

Bati “Turi intare za Kagame”, na we ati “Intare zihora ari intare. Ntabwo uzibona uyu munsi, ngo ejo wasubirayo ugasanga zabaye impyisi. Oya! Ni yo mpamvu mvuga ko ibyo twasezeranye hano, nasanze nk’intare mwarabikoze uko twabyumvikanye ndetse no kongeraho ibindi byinshi.”

Umuturage w’i Gicumbi akaba n’umunyamuryango wa FPR Inkotanyi, Mukarwego Alphonsine, yagejeje kuri Kagame intashyo z’ababyeyi bagenzi be, amusubiza ko yazakiriye n’amaboko yombi, abizeza ko ntacyo bazamuburana.

Ati “Ntabwo muzagira icyo mutuburana. Mwakoze cyane, nyuma y’iriya tariki y’igikumwe ku gipfunsi, nanatumiwe ariko nzaza, nzaza twishime. Ndabizeye rwose. Igihango mwavuze dufitanye kiracyari cya kindi.”

FPR Inkotanyi yatangaje ko site yaGicumbi yateraniyeho abaturage barenga ibihumbi 250, bari biganjemo abanyamuryango bayo.

Mujawamariya Juventine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *