Perezida Kagame ayoboye inama y’abaminisitiri iribanda iribanda kubiza
Perezida Kagame ayoboye Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo gusuzuma ingamba zashyizweho zo guhangana n’ibiza by’imyuzure n’inkangu byibasiye uturere twinshi mu cyumweru gishize.
Nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byabitangaje, iyi nama iri kuba ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 8 Gicurasi 2023, iranasuzuma indi ntambwe igomba guterwa mu gufasha abagizweho ingaruka n’ibyo biza.
Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko uretse abantu 131 bishwe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu cyumweru gishize, hakomeretse 104, mu gihe inzu zimaze gusenyuka ari 6392
imihanda minini 14 yangiritse, inganda z’amazi umunani n’inganda 12 z’amashanyarazi, kuri ibyo hiyongeraho amashuri yanyuzwemo n’amazi mu byumba bisaga 50, birasenyuka
Uretse ibyo bikorwaremezo, hari amatungo yapfuye, imirima yangiritse n’ibyari bihinzeho byari hafi gusarurwa.