Perezida Kagame yaganiriye na Diomaye Faye wa Sénégal ku mutekano w’Akarere

y’iki kiganiro byatangajwe na Perezida Kagame mu butumwa yanyujije kuri X ku wa 27 Werurwe 2025.
Ku wa 24 Werurwe 2025 ni bwo inama y’abakuru b’ibihugu ba SADC na EAC yabaye, ibera ku ikoranabuhanga.
Yari igamije kwemeza imyanzuro yafashwe n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga n’ab’ingabo bo muri iyi miryango, irebana no kugarura amahoro n’umutekano birambye mu Burasirazuba bwa RDC.
Yari ikurikiye iyabaye ku wa 08 Gashyantare 2025, yafatiwemo imyanzuro irimo usaba ko imirwano n’ubushotoranyi hagati y’impande zishyamiranye mu Burasirazuba bwa RDC bwahagarara.
Yakurikiwe n’iyahuje abagaba bakuru b’ingabo z’ibihugu bigize iyi miryango, yateguriwemo raporo y’uburyo imirwano n’ubushotoranyi bizahagarara, ibikorwa by’ubutabazi bigakomeza nta nkomyi mu gihe haba ibiganiro bya politiki bihuza impande zishyamiranye. Iyi raporo ni yo abaminisitiri baganiriyeho, baranayemeza.
Iyo ntambwe imaze guterwa mu gushaka ibisubizo cy’ibibazo by’umutekano muke mu Karere ni byo Perezida Kagame na Perezida Faye baganiriyeho.
Ubutumwa yashyize kuri X Perezida Kagame yakomeje ati “Nagiranye ikiganiro cyiza na Bassirou Diomaye Faye. Twaganiriye ku ntambwe imaze guterwa mu kwimakaza umutekano mu Karere binyuze mu biganiro nk’uko EAC na SADC bibiteganya n’uruhare rwiza rwaturutse hanze y’Akarere.”
Perezida Kagame kandi yatangaje ko we na mugenzi we wa Sénégal baganiriye ku ngingo zijyanye n’ubufatanye buteza imbere abaturage b’ibihugu byombi.
Perezida Kagame na Perezida Faye baherukaga kuganira ku wa 01 Gashyantare 2025.
Ni ibiganiro byibanze ku kamaro k’ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika mu gushaka ibisubizo birambye ku bibazo by’umutekano, bikunze kwibasira ibihugu byo kuri uyu Mugabane.
U Rwanda na Sénégal bifitanye umubano mwiza, ushimangirwa n’ingendo zagiye zikorwa hagati y’abakuru b’ibihugu ndetse n’abandi bayobozi muri za guverinoma.
Muri Gicurasi 2024, Perezida Kagame yasuye Sénégal ndetse agirana ibiganiro na Perezida Faye. Muri Kamena uwo mwaka, abakuru b’ibihugu bongeye guhurira mu Bufaransa, na bwo bagirana ibiganiro.
Ku wa 2 Mata 2024, ubwo Perezida Faye yarahiriye kuyobora Sénégal, ni umuhango wari witabiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Ngirente Edouard wahagarariye Perezida Kagame, baboneraho no kuganira ku ngingo zitandukanye.
Ubwo yatsindaga aya matora, Perezida Kagame ari mu bamwifurije kuzagira imirimo myiza.
Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu yafunguwe mu 2011. Mu 2021, iyi Ambasade yizihije isabukuru y’imyaka 10 imaze itangiye ibikorwa byayo.
Ibi bihugu byombi kandi bifitanye amasezerano arimo ay’ubufatanye mu by’umuco yasinywe mu 1975, ay’ubutwererane rusange yasinywe mu 2004, ay’ishyirwaho rya komisiyo ihoraho ishinzwe kugenzura umubano w’ibihugu byombi yasinywe mu 2016.
Muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika hariyo Abanyarwanda benshi batuyeyo, yaba abajyanywe n’amasomo n’abandi barimo abagezeyo mu myaka 40 ishize.
Guhera mu 2016, RwandAir yerekeje amaso muri Afurika y’Iburengerazuba aho ikorera ingendo mu mijyi myinshi irimo Cotonou, Abidjan, Douala, Dakar [aho igana kuva mu 2017] n’ahandi.
Kuri aya masezerano ajyanye n’ingendo zo mu kirere, kuva mu Ukwakira 2017, Sosiyete ya RwandAir yahawe uburenganzira bwo gukoresha icyerekezo cya Kigali-Dakar, aho ikorerayo ingendo ku wa Gatatu, ku wa Gatanu no ku Cyumweru.