Iremezo

Perezida Kagame yatashye inyubako ya Radiant

 Perezida Kagame yatashye inyubako ya Radiant

Perezida Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro inyubako ya Radiant Building iherereye mu Mujyi wa Kigali, ikaba ari iy’Ikigo Radiant Insurance Company gitanga serivisi z’ubwishingizi

Umukuru w’Igihugu yatashye iyi nyubako ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Radiant Insurance Company Ltd, Marc Rugenera.

Perezida Kagame yavuze ko aterwa ishema n’iterambere ry’ibikorwa by’abikorera, avuga ko ari byo byifuzwa, ati “Nibyo twifuza ko hirya no hino mu gihugu cyacu, yaba mu Mujyi wa Kigali no mu ntara z’igihugu. Turashaka kubona ishoramari ritera imbere, ibikorwa by’ubukungu bigenda neza.”

Yavuze ko gufasha urwego rw’abikorera ari inshingano ya Leta, ati “Ni inshingano y’inzego zitandukanye za Leta gufasha aho bishoboka mu buryo bw’amategeko na politiki yateza imbere abantu, ibikorwa bitandukanye ibyo ari byo byose harimo n’iby’ishoramari.”

Yanagarutse ku bibazo bikigaragara mu rwego rw’ubwishingizi, asaba inzego bireba kubikurikirana.

Ati “Ibyo birumvikana, byamenyekanye, ababishinzwe ndibwira ko bagomba kubikurikiranira hafi, ibihinduka, ibishoboka, bigahinduka bitagombye gutinda ngo biremerere abantu mu mikorere yacu.

Yanagarutse ku Muyobozi Mukuru wa Radiant Insurance Company Ltd wamushimiye, avuga ko yifuza ko ibikorwa by’iterambere bigera kuri bose.

Ati “Ubundi niyo nshingano dufite, iyaba twashoboraga gukora byinshi n’ahandi, byadushimisha.”

Yanavuze ko abandi bashoramari bakwiriye kurebera kuri iki gikorwa, bakarushaho kongera ishoramari mu bikorwa byabo by’ubucuruzi.

Yanagarutse ku bagira imikorere mibi, avuga ko ikiguzi cyo gukora nabi bigira ingaruka nyinshi zitari nziza, bigateza igihombo gishobora no kuba kinini kurushaho.

Inyubako ya ifite agaciro ka miliyari 22 Frw, aho yubatswe mu gihe cy’imyaka itanu.

Izaba ifite metero 35 z’uburebure, ikazaba ifite amagorofa 13, arimo icyenda ari hejuru n’andi atatu ari munsi. 80% by’ibikoresho byayubatse byakomotse mu Rwanda, mu gihe ibikorwa byo kuyubaka byose, kuva mu gishushanyo kugera ku gusiga amarangi, byakozwe n’Abanyarwanda.

Umuyobozi Mukuru wa Radiant Insurance, Marc Rugenera, yashimiye Umukuru w’Igihugu watanze ikibanza cyubatswe iyi nyubako,.

Ati “Ni mwebwe ubwanyu bwaduhaye iki kibanza iyi nyubako ihagazemo.”

Ni ikibanza gifite metero kare 2345 kiri mu Mujyi wa Kigali.

Yavuze ko ibi bikorwa bigaragaza uburyo Umukuru w’Igihugu ashyigikira iterambere ry’u Rwanda, ati “Ndabashimira cyane kuba mwifatanyije natwe kugira ngo twizihize iyi ntambwe sosiyete Radiant iteye.”

Inzobere mu bwubatsi, Apian Ndoli, yavuze ko iyi nyubako ifite umwihariko wo kuba yarakoresheje ibikoresho byakorewe mu Rwanda ku kigero cya 80%, kandi ikaba ifite yubatswe mu buryo butangiza ibidukikije.

Ndoli yagize ati “Iyi nyubako yashushanyijwe, yubakwa, inakurikiranwa n’Abanyarwanda. Twishimira ko abakora abahanga mu guhanga inyubako b’urubyiruko (Architect), bagirirwa icyizere cyo kubaka inyubako nk’izi zikomeye, natwe dutewe ishema no kubona igikorwa twagizemo uruhare kizagira akamaro mu guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda.”

Radiant Insurance Company ni Ikigo kimaze kugira imari shingiro ya miliyari 6.5 Frw, mu gihe cyatangiye gifite imari shingiro ya miliyari 1 Frw gusa.

Mu mwaka ushize, iki kigo cyakusanyije miliyari 17,5 Frw y’abakiliya, mu gihe cyishyuye miliyari 11 Frw. Iki Kigo kandi gifite Umutungo bwite w’abashomari ungana na miliyari 10 Frw.

Radiant Insurance Company Ltd ni ikigo gitanga serivisi z’ubwishingizi ku ngendo, n’ubwishingizi bwo kwivuza, ubwishingizi bw’inkongi y’umuriro, ubwishingizi bw’ibinyabizig, ubw’ubuhinzi n’amatungo, ubw’inyubako n’amamashini, ubwishingizi bw’ingwate n’ubundi butandukanye.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *