Perezida w’ u Rwanda, Burundi, Uganda, RDC na Angola bagiye gukora Inama hifashishijwe Ikoranabuhanga
Abakuru b’ibihugu bya Angola, Burundi, RDC, Rwanda na Uganda bagiye guhurira mu nama yiga ku bibazo by’umutekano mu Karere izaba hifashishijwe ikoranabuhanga nyuma y’aho iyagombaga kubera i Goma isubitswe.
Igitekerezo cy’iyi nama cyatanzwe na Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi.
Iyi nama yagombaga kubera mu Mujyi wa Goma, ikitabirwa n’abakuru b’ibihugu uko ari batanu imbonankubone.
Gusa yaje gusubikwa ku mpamvu zitandukanye, biza kwanzurwa ko igomba kuba hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus n’izindi mbogamizi zagiye zigaragazwa.
Ntiharatangazwa itariki iyi nama igomba kuzasubukurirwaho.
Jeune Afrique iherutse gutangaza ko ku ikubitiro byavuzwe ko iyi nama yasubitswe ku mpamvu zishingiye kuri dipolomasi, kuko ibihugu bimwe byari byashyizeho amananiza kugira ngo bibone kwitabira.
Reba Ikiganiro Ahabona cyatambutse kuri RadioTv10 ku Cyumweru tariki ya 20 Nzeri 2020 cyarimo ubusesenguzi kuri iyi nama yagombaga kuba.