Arusha: Bamwe mu batangabuhamya bagize ihungabana
Mu nama mpuzamahanga yari igamije kurebera hamwe ibyakozwe mu butabera bw’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n’ Umuryango w’Ababiligi uharanira ubutabera mu Rwanda RCN (Réseau des Citoyens) mu mushinga yise ‘Justice & Democratie’ yabereye i Kigali tariki 17-18 Ugushyingo 2021 ku munsi wayo wa kabiri,Umuyobozi W’Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu IBUKA Egide Nkuranga, yagaragaje ko hari bamwe mu batanze ubuhamya mu Rukiko mpuzamahanga Mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda, bagize ikibazo cy’ihungabana bitewe n’ubibazo barizwaga mu rukiko. agize ati “Ugasanga ibibazo bababaza ni nko kugirango babateshe umutwe. Hari abaturikaga bakarira[…]aho wasangaga umu avoka abukoresha ngo amenye niba ibyo umutangabuhamya avuga ari ukuri koko, akirengagiza ko benshi muri abo batangabuhamya bagifite ibikomere.”
Uwahoze ari umwanditsi mukuru w’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda Adama Dieng, wari witabiriye iyinama
yavuze ko umuryango mpuzamahanga wakagombye kuba waratekereje ku ihungabana ku barokotse jenoside yakorewe abatutsi.
Ati “Navuga ko ibijyanye n’ihungabana ryasize ibikomere mu muryango nyarwanda, nakunze kuvuga ko umuryango mpuzamahanga utigeze utekereza ku buryo burambye ku butabera bugomba guhabwa abarokotse jenoside[…]Niyo mpamvu rero u Rwanda rugomba gukomeza kwitabwaho, abarokotse na bo bakitabwaho, kuko kubaba hafi bituma bagera ku iterambere.”kuruhande rwa Perezida wa RCN, banateguye iyinama Eric Gillet, avuga ko mu myaka 25 bamaze bakorera mu Rwanda, ko wahaye Leta amakuru ajyanye n’abashakishwa bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bari hanze y’Igihugu, kandi ko biteguye gukomeza gukorana na Leta y’u Rwanda.