Peresida w’Ubufaransa yasabye abacitse ku icumu kumuha imbabazi
Peresida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yasabye abacitse ku icumu kumuha imbabazi
ubwo yari ku rwibutso rwa Kigali Gisozi yavuze ko yaje kwemera no kwibuka ,ariko asaba imbabazi, by’umwihariko abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi
Muruzinduko rw’iminsi ibiri Perezida Emmanuel Macron w’ubufaransa arimo kugirira mu Rwanda yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, yunamira inzirakarengane zirushyinguyemo. Anatemberezwa urwibutso asobanurirwa amateka ya jenoside yakorewe abatutsi nyum gatoya yanditse mugitabo abasuye urwibutso bose bandikamo mu ijambo rye ryatwaye iminota 15 Emmanuel Macron isi yose isa nkaho yari ihanze amaso ngo barebeko yasaba imbabazi yavuzeko yazanywe no kwemera kumugaragaro uruhare rw’ubufaransa rwagize muri jenoside yakorewe abatutsi ariko ko abayinzemo aribo bafite impano yo gutanga Imbabazi
Ati “nje kwemera nyuma yo kwemera ababaye muri iricuraburindi nibo bashobora kkuduha imbabazi
Macro yanagaragajeko Ubufaransa bufite uruhare mumateka,nuruhare rwa politiki mu Rwanda” kuva 1992 kugera mu 1994 ati “
U Bufaransa bufite umukoro wo kwakira amateka no kwemera uruhare mu makuba ,u Bufaransa bwashyizemo Abanyarwanda kubera bwamaze igihe kirekire bwarahisemo guceceka aho gushakisha ukuri.”
Perezida Macron abaye uwa kabiri wayoboye u Bufaransa usuye urwo rwibutso nyuma ya Nicolas Sarkozy warusuye muri Gashyantare 2010. Icyo gihe yasabye imbabazi kubera–