Iremezo

REB igiye Gukorana n’urugaga rw’Abanditsi hanozwa imyandikire y’ibitabo byo mu mashuri

 REB igiye Gukorana n’urugaga rw’Abanditsi hanozwa imyandikire y’ibitabo byo mu mashuri

Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB, kuri uyu wa mbere cyavuze ko bagiye gukorana n’urugaga rw’abanditsi b’ibibitabo mu Rwanda. Uru ngo ruzabafasha kunoza imyandikire n’ireme ry’ibikubiye mu bitabo bikoreshwa mu burezi. Uru rugaga narwo rwemeza ko rugiye gutanga umusanzu mu kubaka umuco wo gusoma bahereye mubana bato.

Ubu bufatanye bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB, ndetse n’urugaga rw’abanditsi nyarwanda; impande zombi zigaragaza ko bigiye kuzamura umuco wo gusoma muri rusange. Gusa ku rwego rw’uburezi bo bavuga ko aba banditsi baje kunoza imyandikire n’ireme ry’ibikubiye mu bitabo bikoreshwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Dr. Irene Ndayambaje, ni we muyobozi mukuru wa REB:
“Ubu bufatanye buzarenga ibitabo bagiye kujya bandika, banadutere ingabo mu bitugu aho natwe tugiye kuzajya tubereka ibikenewe mu muco nyarwanda, hanyuma bakabyandika babinyujije mu nyandiko basanzwe bandika, ndetse natwe igihe hazaba hari ibitabo twanditse dukeneye gusohora, tukazajya twunganirana kugirango zirusheho gusohoka zinoze haba mu rwego rw’imyandikire ndetse n’ibigize izo nyandiko (content).

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *