Iremezo

Rubavu: Abakekwaho ubujura 12 batawe muri yombi

 Rubavu: Abakekwaho ubujura 12 batawe muri yombi

ba bajura n’abateza urugomo bafashwe muri operasiyo yateguwe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego zishinzwe umutekano, mu ijoro ryo ku wa kabiri, tariki 25 Werurwe 2025.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP. Karekezi Twizere Bonaventure, yatangarije IGIHE ko batangije igikorwa cyo gukumira no gufata abantu babangamira umutekano w’abaturage.

Ati “Ku bufatanye n’izindi nzego, twatangije igikorwa cyo gukumira no gufata abantu babangamira umutekano w’abashoferi batwaye imizigo ndetse n’abashumba bateza urugomo, bakambura abantu telefoni mu bice bitandukanye by’umurenge wa Nyakiliba.”

Yakomeje agira ati “Ku ikubitiro ry’iki gikorwa, hafashwe abantu 12, aho barindwi bazira kubangamira abashoferi bapakurura imizigo ku modoka zigenda, naho batanu ni abashumba bateza urugomo mu baturage.”

Abo bose barimo gukurikiranwa kugira ngo barebe niba bari mu bari basanzwe bazwiho urugomo cyangwa insubiracyaha, bityo bashyikirizwe ubutabera.

Ahamya kandi ko abandi bazasanga ari inzererezi bazajyanwa mu Kigo Ngororamuco cy’ibanze kizwi nka Transit Center kugira ngo bagororwe.

SP. Karekezi yavuze ko iki gikorwa gikomeje, kuko hari abandi bagishakishwa, cyane ko bigaragara ko hari urubyiruko rwinshi rushobora kuba ruri muri iyi myitwarire mibi ishingiye ku burangare n’ubunebwe, aho bashaka kubaho batavunitse.

Yaboneyeho gukangurira buri wese kwirinda ibikorwa bibangamira ituze ry’abaturage no gushishikariza urubyiruko gushakira imibereho mu nzira zemewe n’amategeko.

Muragijemariya Juventine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *