Rubavu : RIB yafunze Umwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gisenyi ukurikiranyweho ibyaha byo kwaka ruswa y’ishimishamubiri
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwataye muri yombi umwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gisenyi ukurikiranyweho ibyaha byo kwaka ruswa y’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina ndetse no kwiyitirira urwego rw’umwuga.
Byatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB mu butumwa bwanyujijwe kuri Twitter kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Ugushyingo 2021 ko uyu mwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gisenyi yatawe muri yombi akekwaho ibi byaha.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rutangaza ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko yizeje umugore watanze ikirego ko azihutisha urubanza rwe ariko na we akabanza kugira icyo amuha.
Uyu mwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gisenyi ngo yabwiraga uwo mugore ufite urubanza ko azarwigiza imbere ku matariki ya hafi kuko abifitiye ubushobozi nk’umucamanza.
Uwafashwe ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gisenyi mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha buzaregere urukiko rubifitiye ububasha.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwaboneyeho gushimira “uwatanze amakuru kugira ngo ukekwaho icyaha afatwe, inakangurira abaturarwanda bose gutinyuka bagatanga amakuru ku babaka ruswa iyo ari yo yose kuko ari bwo buryo byo kuyirandura burundu mu gihugu cyacu.”
Ruswa ishingiye ku gitsina ni imwe yakunze kuvugwa cyane by’umwihariko mu itangwa ry’akazi mu nzego z’abikorera gusa inzego zishinzwe gukurikirana no kurwanya ibya ruswa zakunze gutangaza ko gutahura iyi ruswa bigoye kuko itangwa mu ibanga rikomeye.
source :RADIOTV10