Iremezo

Rubavu: Umusirikari wa FARDC yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda

 Rubavu: Umusirikari wa FARDC yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda

Umusirikare wo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) witwa Niyitanga, yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda afite imbunda.

Imboni ya BWIZA mu murenge wa Cyanzarwe yadutangarije ko uyu musirikare uri mu kigero cy’imyaka 17 y’amavuko yafashwe ahagana saa saba z’amanywa zo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Ugushyingo 2024. Yafatiwe mu mudugudu wa Nyakabanda, mu kagari ka Rwangara.

Aya makuru kandi yaje guhamywa n’umwe mu bayobozi bo mu murenge wa Cyanzarwe wemeza ko amakuru bayamenye, gusa akavuga ko nta bubasha afite bwo gutangaza iyi nkuru.BWIZA ifite amakuru ko uyu musirikare avuka muri uyu murenge wa Cyanzarwe, aho yafashwe n’abasirikare b’u Rwanda bo kuri Posisiyo ya Muti.

Kuva umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wazamo agatotsi, hakunze kumvikana ibikorwa by’ubushotoranyi ku ruhande rwa Leta ya Congo, birimo n’indege y’intambara y’iki gihugu yagiye ivogera kenshi ikirere cy’u Rwanda, ndetse muri Mutarama mu 2023 iza kuraswa ku ibaba.

Muri Werurwe 2023, umusirikare wa FARDC yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda i Rubavu, nyuma yo kwinjira arasa ku ngabo z’u Rwanda zicunga umutekano ku mupaka.

Muri kanama uyu mwaka, mu Karere ka Rubavu hafi y’umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, humvikanye urusaku rw’amasasu bikekwa ko yaraswaga n’umusirikari wa FARDC.

source :Bwiza.com

Muragijemariya Juventine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *