Rubavu:Abaturiye Sebeya bagiye Kwimurwa
Minisiteri y’Ibikorwaremezo [Minifra], yatangaje ko abaturiye umugenzi wa Sebeya bagiye kwimurwa nyuma y’uko bigaragaye ko aha hantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Umugezi wa Sebeya ukora ku Mirenge ya Kanama, Rugerero na Nyundo mu Karere ka Rubavu, aho mu bihe bitandukanye imvura yagiye igwa ukuzura amazi n’ibikorwaremezo n’ibindi.
Isuri n’imyuzure bituruka mu misozi yo mu turere twa Nyabihu, Ngororero, Rutsiro na Rubavu, ni yo yisuka mu Mugezi wa Sebeya ukangiza byinshi.
Ibiheruka ni ibyo ku wa 2-3 Gicurasi 2023, aho byahitanye abarenga 130. Byanangije kandi ibikorwaremezo bifite agaciro k’asaga miliyari 130 Frw.
Umunyamabanga Uhoraho muri Mininfra, Abimana Fidèle, yavuze ko ibi biza byasenye inyubako z’abaturage cyane cyane hafi y’umugenzi wa Sebeya.
Avuga ko kuri ubu hari gukorwa ibarura kugira ngo higwe uburyo abaturage bakwimurwa bagatuzwa ahandi hantu.
Ati “Hariya hantu byagaragaye ko ari ahantu ibiza byonona cyane hakaba harimo kwigwa uburyo abaturage batuzwa ahandi hantu.”
Abimana yavuze ko mu birimo gutekerezwa harimo kuba aba baturage bashobora gutuzwa mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Muhira mu Murenge wa Rugerero muri Rubavu.
Biteganyijwe ko mu kwezi kumwe uyu mudugudu uzaba wamaze gutunganywa.
Ibindi byangiritse biturutse kuri ibi biza biherutse kwibasira Uburengerazuba n’Amajyaruguru kandi harimo Uruganda rw’Amazi rwa Gihira, ruha amazi abaturage b’i Rubavu. Ahandi habaye ikibazo cy’amazi ni urwo muri Rutsiro kuko rwarengewe n’isuri.
Abimana yavuze ko mu rwego rw’ibikorwaremezo kandi imihanda yari yagiye isenyuka ariko kuri ubu ibikorwa byo kuyisana kugira ngo yongere ibe nyabagendwa, bisa n’ibigiye kurangira.
Ati “Ahasigaye ikibazo gikomeye ni imihanda yo mu turere, ariko nayo turi kugerageza kureba uko byakemuka cyane cyane ahakorera urubyiruko rudufasha […] wasangaga gukuramo amasuri bibagora.”
Imihanda minini 14 ni yo yari yangijwe n’ibiza ariko hafi ya yose yamaze kuba nyabagendwa, ndetse inganda z’amazi umunani zari zangiritse, muri zo esheshatu zimaze gusanwa
source.igihe