Iremezo

RUHANGO IKIRARO CYAKOMYE MUNKOKORA UBUHAHIRANE

 RUHANGO IKIRARO CYAKOMYE MUNKOKORA UBUHAHIRANE

Hari abatuye mu murenge wa Byimana wo mu karere ka Ruhango mu ntara y’amajyepfo ku ruhande ruhana imbibi n’umurenge wa Shyogwe wo mu karere ka Muhanga, bavuga ko babangamirwa no kuba nta kiraro kinyuraho imodoka gihari kuko ngo niyo hari umubyeyi uri kunda akeneye kujya i Kabgayi bimusaba guhekwa mu ngobyi  ya kinyarwanda cyangwa kujya kuzenguruka ku Ntenyo.

Uwitwa Nyiramuhire Théresia we yagize ati” Tubangamirwa no kuba ikiraro gihari kinyurwaho n’amagare na moto gusa ariko imodoka ikaba itabasha kunyuraho”

Naho uwitwa Habakubaho François yabwiye Radio&TV10 ko bagira ikibazo cy’ababyeyi bakenera kubyara kuko ahabegereye ari I Kabgayi bibasaba kubaheka mu ngobyi za kinyarwanda ngo babagezeyo, gusa ngo haba harimo n’impungenge z’uko umwana na nyina bashobora kuba babipfiramo kubera kutagerera kwa Muganga igihe bitewe n’uko imodoka idashobora kwambuka ngo igere mu gace batuyemo.

Aba baturage bavuga ko habonetse ikiraro gihuza iyi mirenge ya Shyogwe na Byimana kuri uru ruhande byakwihutisha iterambere ryabo ndetse n’uturere twombi muri rusange.

Twashatse kumenya niba ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango hari icyo buteganya ku byifuzo by’aba baturage maze mu butumwa bugufi Habarurema Valens, umuyobozi w‘akarere ka Ruhango yagize ati” Kiriya kiraro cyo kwa Jangwe gihari kirahagije kuko abaturage bahambuka bifashishije ikiraro cyo mu kirere, ibijyanye no kuba hashyirwa ikiraro gicaho imodoka bizaganirwaho n’uturere twombi gusa ubusanzwe nta modoka nyinshi zihaca.”

N’ubwo umuyobozi w’akarere ka Ruhango yavuze ko nta modoka nyinshi zihaca, abaturage bo bavuga ko kuba nta modoka zihanyurwa biterwa no kuba ntakiraro gihari zanyuraho nk’uko bigaragarira amaso y’abahanyura, nyamara iyi niyo nzira ya bugufi ku bashaka kwerekeza mu karere ka Muhanga baturutse muri biriya bice  kuruta ko bajya kuzenguruka ku Ntenyo nk’uko abaturage babyivugiye.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *