Ruhango :umukozi wo murugo birakekwako yishe Nyirabuja
Mu murenge wa Kabagari akarere ka Ruhango , haravugwa amakuru yuko Umukozi wo mu rugo w’umusore uri mu Kigero cy’imyaka 20 aravugwaho kwica Nyirabuja akiba amafaranga arenga ibihumbi 260 n’imyenda ya Shebuja agahita atoroka amakuru radio tv1 batangaje bavuzeko kugeza ubu uyumusore yahise atoroka akaba arimo gushakishwa
Umukozi uzwi nka Nsabimana Daniel bikekwa ko yishe uyumukecuru Mukarugomwa Josephine w’imyaka 75 y’amavuko.ari mu Kigero cy’imyaka 20 y’amavuko
Umukecuru abaturage bamusanze mu nzu mu mudugudu wa Rusebeya mu Kagari ka Rwoga mu murenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango yapfuye, bigaragara ko yanizwe Kandi afite igikomere mu musaya.
Uwo mukozi ukomoka mu Karere ka Karongi yaburiwe irengero ndetse Habura n’imyenda ya Sebuja irimo amakoti , amapantaro n’amashati n’amafatanga arenga ibihumbi260.
Sebuja w’uwo mukozi yatashye avuye mu kabari nimugoroba asanga ingufuri yo kumarembo ivuniyemo ibiti yitabaza abaturage barayica , ageze mu rugo basanga n’iyo kurugi rwinjira mu nzu ni uko nayo barayica bagezemo basanga umukecuru yishwe.
abaturage barakeka ko hari n’abamufashishije uyumukozi wabo waruhamaze ibyumweru bibiri gusa Gukora ubwo bugome ,nubwo ntawe baramenya bafatanyije..
turacyakurikirana byinshi kuri iyinkuru ……