Iremezo

Rulindo yatwitswe n’uwo bikekwako yamusambanyirije umwana

 Rulindo yatwitswe n’uwo bikekwako yamusambanyirije umwana

Clementine Mukagatare, umubyeyi w’abana batatu, wo mu murenge wa Shyorongi mu karere ka Rulindo yapfuye mu cyumweru gishize nyuma yo kumenwaho lisansi n’umuntu bikekwako yari yaramusambanyirije umwana agafungwa umwaka umwe

nyuma yo gufungurwa ngo yagiye amubwirako azihorera nkuko umugabo we yabitangarije BTN TV

*Uko byagenze*
Tariki ya 20ukwakira Nibwo BTN tv yatambukije inkuru igaragaza ko hari umubyeyi witwa Clemance watwikishijwe lisansi bikekwako byakozwe n’abaturanyi be bakuriwe Na Nzayisenga wari warafunzwe akekwaho Gusambanya umwana w’uyumukecuru ,nyuma y’umwaka Uyu Nzayisenga bikekwako yasambanyije umwana yaje gufungurwa ariko akajya yigamba ko azagirira nabi abo muri uyumuryango .umugabo we Zakariya ati “ njywe ndishinganisha n’umuryango wanjye Nzayisenga yafunzwe kuko yadusambanyirije  umwana ,nyuma y’umwaka arafungurwa,kuva ubwo ntamahoro twagize kuko ubushize yantereye umugore amabuye amukizwa n’abantu ,turishinganisha “

kumugoroba w’itariki ya 20 nibwo nyakwigendera yatashye ageze munzira baramutwika Na lisansi  atabarwa n’abaturanyi baramuzimya Bamujyana kwa Muganga ameze nabi arinabyo byamuviriyemo Urupfu .

ikibabaza Uyumuryango ni uko bari baragiye bishinganisha munzego z’ibanze ariko ntizigire icyo zibikoraho kugera aho uyumubyeyi apfuye.Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shyorongi, Jean Vedaste Nzeyimana, avuga ko ibyo ari “igikorwa cy’ubunyamaswa kibaye ubwa mbere” muri ako gace.

Murangira Thierry, umuvugizi w’ubugenzacyaha yatangaje ko hafunzwe abantu batatu bakekwaho uruhare mu rupfu rwe “bishingiye ku makimbirane bari bafitanye.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *