Rwamagana: Yandikiye mwarimu amusaba kumugurira inkweto undi amuha mu zo asanganywe
Mu ibaruwa yandikishije ikaramu n’intoki, umunyeshuri wiga mu ishuri ryisumbuye riherereye mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, yasabye ubufasha umwarimu we bwo kumugurira inkweto.
Uyu mwana wiga mu mwaka wa gatatu mu Rwunge rw’Amashuri rwa Rwamagana Protestant, yanditse uru rwandiko mu kwezi k’Ugushyingo 2021 arugenera mwarimu we witwa Rwamiheto Innocent.
Atangira agira ati “Ndabizi ko ntacyo utankorera ugifite gusa noneho uyu munsi nkwandikiye urwandiko kubera ko noneho byandenze. Ndakwinginze ngo umpe ubufasha bw’inkweto kubera ko umuntu twambaranaga agiye iwabo.”
Uyu munyeshuri kandi yibutsa mwarimu we ko asanzwe ari uwo mu muryango utishoboye kuko baba mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe, akavuga ko inkweto yari asanzwe yambara ari iza mugenzi we none akaba yaratashye.
Muri iyi baruwa, uyu munyeshuri abwira mwarimu we ko atatinyuka kumubeshya kandi ko nabishidikanyaho yazabaza amakuru abanyeshuri bagenzi be.
Mwarimu Rwamiheto Innocent yatangaje ko asanzwe aganira n’uyu munyeshuri kuko akunze kugaragara yigunze asa nk’ufite ibibazo.
Ati “Nkamuhamagara nkamubabaza nti ‘bite byawe’, ni ikihe kibazo ufite?’ Arambwira ngo ‘umukecuru tubana ntakintu abasha, mushiki wange na we yabyariye mu rugo’, mubajije niba mu ishuri bigenda arambwira ngo ‘biragenda ariko gake kuko nta makaye aba afite’, numva ambwira ibintu bitandukanye, ‘ndamubwira ngo jya wihangana,’ ndamwihanganisha bisanzwe.”
Rwamiheto Innocent avuga ko ubwo bari bavuye mu kiruhuko mu kwezi k’Ugushyingo ari bwo uyu munyeshuri yamuzaniye ibaruwa ariko ntahite ayisoma yose nyuma akaza kubona ko yamusabye kumugurira inkweto.
Avuga ko ntacyari kumubuza kugira icyo akora kuri iki cyifuzo cy’umunyeshuri kuko kitarenze ubushobozi bwe.
Ati “Naravuze ngo ni ubwo naba ntafite ayo guhita ngura inshya aka kanya ariko nshobora gufata mu nkweto mfite, imwe nkaba nzimuhaye, nkagerageza kureba icyo twakora. Ubwo ni uko nabikemuye mu buryo bworoheje, ndamubwira ngo ba wihanganye gake, uko iminsi ishira ni ko umuntu agenda abona ubushobozi, urebye nakoze ubufasha bw’ibanze.”