Iremezo

Rwanda :Abaturage bo mubice bitandukanye barishimira ko Ibikorwa byo kwiyamamaza bidafungisha ibikorwa by’ubucuruzi

 Rwanda :Abaturage bo mubice bitandukanye barishimira ko Ibikorwa byo kwiyamamaza bidafungisha ibikorwa by’ubucuruzi

Rwanda :Hari abaturage bishimira ko ibikorwa byo kwiyamamaza bitarimo kubangamira ubucuruzi bwabo.

Inkuru ya Muragijemariya Juventine

 

Ibikorwa byo kwiyamamaza birarimbanyije haba ku bashaka kuba Perezida wa Repuburika ,ndetse nabiyamamariza kumyanya y’abadepite .

Ikinyamakuru iremezo.rw cyagiye Aharimo kwiyamamariza abadepite bo mumuryango wa FPR Inkotanyi mu rwego rw’akarere ka Gasabo Muri stade ya ULK .

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baturutse mu Mirenge itandukanye y’akarere ,baje kumva imigabo n’imigambi y’abo bakandida .
Gusa hafi y’iyi stade ibikorwa by’ubucuruzi byakomeje ntawigeze afunga abahaha ibyo bashaka ntibigeze babuzwa uburenganzira .Mukandoli Espérance ubwo Twamusanganga kuri Butiki iri mûri metero 30 z’ahabera ibikorwa byo kwamamaza avuga ko yishimira Kuba ibikorwa by’ubucuruzi biba bitahagaze ,ngo babure aho bahahira nyamara ngo mumatora y’imyaka yashize ,siko byari bimeze kuko ngo ubundi mubikorwa byo kwamamaza ubundi ahantu hose habaga Hafunze .

Ati :Njyewe rero ntuye hano Hafi ntabwo nagiye aho barimo kwiyamamariza ,kuko mfite umurwayi murugo ,ubu rero nje guhaha ngo mbashe kumwitaho .ariko naje nikandagira nziko nsanga hafunze kuko mumyaka yashize iyo habaga habaye ibikorwa byo kwiyamamaza amaduka yabaga afunze .ariko ubu urabona ko batafunze n’ibintu byiza twishimiye peee .

Iremezo.rw ryanageze aharimo kubera ibikorwa byo kwamamaza ku mukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Green party mukarere ka Nyabihu muntara y’uburengerazuba . Ku isaa tanu n’igice ni bwo Dr Frank Habineza yageze ku Mukamira mu bikorwa byo kimwamamaza ku mwanya wa perezida wa repubulika arikumwe n’abakandida 50 bashaka kujya mu nteko ishinga amategeko baturutse mu ishyaka riharanira demokarasi no kurengera Ibidukikije.
Abakurikira gahunda z’iri shyaka biganjemo abana n’urubyiruko bamwe bakaba bavuga ko bari bamutegereje ubwe ngo bumve icyo iri shyaka riteganyiriza abanyarwanda igihe ryatorwa.icyakora naho ibikorwa by’ubucuruzi ntabwo byahagaze kuko Amaduka Ari hafi aho afunguye nibindi bikorwa byakomeje .abahatuye bavuga ko ari intambwe ikomeye kuko mumyaka yashize ubundi bafungaga amaduka bose bagategekwa kujya ahabera ibikorwa byo kwamamaza .
Umucuruzi Mbanzakwita ukorera Ubucuruzi aha mukarere ka Nyabihu ati :Njyewe rero nakomeje kwicururiza ntawigeze ansaba gufunga abiyamamaza bariyamamaza abahaha nabo barahaha nibintu byiza rero .”

Ibikorwa Byo kwiyamamaza bizarangira tariki ya 13 ukwezi 7 umwaka wa 2024 .amatora y’abadepite n’ayumukuru w’igihugu azaba tariki ya 15 kubanyarwanda bari imbere mu gihugu.mugihe abo mumahanga ari tariki ya 14 naho tariki ya 16 hatorwe abadepite bo mu byiciro byihariye .

Muragijemariya Juventine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *