Rwanda: Benshi baranenga gufunga abageni n’abatashye ubukwe kubera Covid-19
Amashusho y’abageni n’imiryango yabo bicajwe muri stade bafashwe ku munsi w’ubukwe bwabo baregwa kurenga ku mabwiriza ya Covid-19 ntavugwaho rumwe ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda.
Bamwe baravuga ko polisi yakoze akazi kayo ko kubahiriza amategeko n’ibihano ateganya ku batubahirije amabwiriza yashyizweho yo kwirinda Covid-19.
Ku rundi ruhande, bamwe bavuga ko gufunga abageni ku munsi w’ubukwe bwabo bikabije kuko ubukwe n’abageni ari ibintu byubahwa mu muco w’Abanyarwanda.
Umwe mu bageni bafashwe utifuje gutangazwa, yabwiye BBC ko ibyo polisi yakoze ku munsi w’ubukwe bwe ari igikorwa kibi “ntazibagirwa mu buzima bwanjye”.
Muri weekend ishize, polisi yagaragaje abantu bari mu bukwe burenze bubiri i Kigali bafashwe bakarazwa muri stade banacibwa amande baregwa kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Amabwiriza yatanzwe na leta mu kwezi gushize avuga ko gushyingirwa imbere y’amategeko no mu idini byemewe ariko byitabirwa n’abantu batarenze 20 ariko ibirori byo kwiyakira bibujijwe.
Umuvigizi wa polisi y’u Rwanda yabwiye abanyamakuru ko abantu bakomeje kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 cyane cyane abakora ibirori.
Yavuze ko bamwe mu bo bafatiye muri hotel ku Kimironko bari kwiyakira bari bageze kuri 60, iyi hotel nayo yahise ifungwa mu gihe cy’ukwezi.
Ubundi bukwe bwahagaritswe buri kuba ababurimo bakarazwa muri stade bwabereye Kicukiro, Kabuga i Kigali no mu karere ka Gatsibo iburasirazuba.
“Agahomamunwa”
Amafoto n’amashusho agaragaza abageni hamwe n’abagore n’abagabo bakuze baje mu bukwe bicajwe muri stade bahisha amasura yabo ,yatumye benshi bavuga ibitandukanye.
Gufata abakekwaho ibyaha itangazamakuru rigatumirwa ngo riberekane, bikunze kuba gusa buri gihe ntibivugwaho rumwe.
Ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuze ko ibi byakorewe abageni “bigayitse”, abandi ko bitesha agaciro ubukwe n’abageni ibintu bifite umwanya wabyo mu muco mu Rwanda.
Kuri Facebook uwitwa Nkurunziza Diomede yanditse ati: “Ni abageni ariko b’Abanyarwanda bagomba kubahiriza amabwiriza n’amategeko kuba abageni ntibihindura amategeko, none se iyo umuntu yabaye umugeni ayoba ubwenge? Mwagiye mureka amaranga mutima ko Covid 19 nayo itayagira.”
Uwitwa Mugabe Robert nawe kuri Facebook yanditse ati: “Ugirango za reports zisohoka burigihe ziba zibeshya? ugirango aba bazongera kwishimira ubuyobozi? tuba dukwiye rimwe na rimwe koroherana ntago burigihe wahanisha inyundo urushishi, mwahagarika ibirori bagataha ariko mutabaraje hariya hantu mwarangiza mukabaca na wamurengera.”
Clarisse Karasira, umwe mu bahanzi mu Rwanda, yatangaje kuri Twitter ko iki ari igikorwa “kitarimo ubumuntu”.
source /BBC Gahuza