Iremezo

Rwanda :Inzego za leta zibujijwe kwishyura amafaranga ku wakoze amasaha y’ikirenga

 Rwanda :Inzego za leta zibujijwe kwishyura amafaranga ku wakoze amasaha y’ikirenga

Uhereye mu ntangiriro z’uyu mwaka amasaha y’akazi ku bakozi ba leta yarahinduwe bituma kugatangira bishyirwa saa mbili n’igice na saa kumi n’imwe kugasoza.

Uretse akazi gasanzwe, mu mashuri na ho amasomo atangira saa mbiri n’igice za mu gitondo akageza saa kumi n’imwe za nimugoroba.

Ni icyemezo cyafashwe “hagamijwe guteza imbere ireme ry’uburezi, kongera umusaruro ukomoka ku kazi no kunoza imibereho myiza y’umuryango.”

Iteka rya Minisitiri n° 01/MIFOTRA/23 ryo ku wa 13/06/2023 ryerekeye amasaha y’akazi n’abakozi ba Leta bagengwa n’amasezerano y’umurimo, rishimangira ko amasaha y’akazi ku munsi ku bakozi ba Leta ari umunani, akorwa kuva saa mbili za mu gitondo kugeza saa saba z’amanywa; no kuva saa munani z’amanywa kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Isaha iri hagati ya saa mbili na saa tatu za mu gitondo ni isaha y’akazi yorohereza umukozi, ni ukuvuga ko muri icyo gihe aba afite uburenganzira bwo kugena gahunda y’akazi mu buryo bumworohereza kwita ku zindi nshingano ze bwite cyangwa iz’umuryango.

Ntabwo aba ategetswe kuba ari aho umurimo ukorerwa kuko ashobora kugakorera mu rugo akajya aho gakorerwa iyo hari impamvu yihutirwa.

Mu bikubiye muri iri teka harimo ko amasaha y’akazi mu cyumweru ku bakozi ba Leta ari 40 kuva ku wa mbere kugeza ku wa gatanu, icyakora ibi ntibireba umukozi ukora mu rwego rwa Leta rutanga serivisi itagomba guhagarara.

Umukozi wa Leta yemerewe ikiruhuko cya buri munsi cy’isaha imwe gitangira saa saba kikarangira saa munani z’amanywa; icyakora umukozi wa Leta ashobora kugifata nyuma ya saa saba z’amanywa bitewe n’imiterere y’akazi.

Uwakoze amasaha y’ikirenga ntayahemberwa mu mfaranga

Iri teka ribuza ko uwakoze amasaha y’ikirenga ahembwa mu mafaranga aho rigira riti “Umukozi wa leta wakoze amasaha y’ikirenga ku nyungu z’akazi byemejwe n’umuyobozi we ku rwego rwa mbere, agira uburenganzira bwo guhabwa amasaha y’ikiruhuko angana n’amasaha y’ikirenga yakozemo akazi.”

“Icyo kiruhuko kigira agaciro kandi kigafatwa mu gihe kitarenze iminsi 30 ibarwa uhereye igihe gukora amasaha y’ikirenga byabereye. Kwishyura amasaha y’ikirenga mu mafaranga birabujijwe mu butegetsi bwa Leta.”

Impamvu iyi migirire ibujijwe mu bakozi ba leta ni uko nta ngengo y’imari iba yarateganyirijwe imishahara y’ikirenga nk’uko umwe mu basesenguzi yabibwiye IGIHE.

Ati “Biramutse byemewe byasaba ko haboneka amafaranga y’inyongera yo guhemba abantu mu gihe ataba yateganyijwe mu ngengo y’imari yagenewe imishahara.”

Mu nzego z’abikorera bikorwa bite?

Mu nzego z’abikorera ingegabihe y’umunsi y’amasaha y’akazi n’ay’ikiruhuko igenwa n’umukoresha. Icyakora umukozi afite uburenganzira ku isaha y’akazi imworohereza mu gihe akazi gatangira mbere ya saa tatu za mu gitondo mu kigo akorera.

Amasaha y’akazi mu cyumweru ku mukozi ni 40 nk’uko bimeze ku bakozi ba leta, icyakora, ashobora gukora amasaha y’ikirenga hakurikijwe ibiteganywa n’iri teka.

Amasaha y’akazi yakozwe ku manywa, 
mu ijoro, ku munsi w’ikiruhuko rusange cyangwa ku munsi w’impera z’icyumweru ni amwe kandi ahemberwa kimwe.

Mu gihe bisabwe n’umukoresha, umukozi ashobora gukora amasaha y’ikirenga iyo umurimo wihutirwa, udasanzwe, ujyana n’ibihe by’umwaka, ukorwa kugira ngo umusaruro utangirika cyangwa urusheho kwiyongera cyangwa ufite imiterere yihariye.

Ayo masaha y’ikirenga ni ayakozwe nyuma y’amasaha 40 mu cyumweru n’amasaha yakozwe nyuma y’amasaha y’akazi ateganyijwe mu mategeko ngengamikorere y’ikigo cyangwa mu masezerano y’akazi mu gihe biteganya amasaha ari munsi ya 40 mu cyumweru.

Umukozi ukoze amasaha y’ikirenga afite uburenganzira ku kiruhuko kingana n’amasaha y’ikirenga yakoze mu gihe kitarenze iminsi 30 ibarwa uhereye igihe yayakoreyeho. Iyo adatangiwe ikiruhuko mu gihe giteganyijwe ayahemberwa mu kwezi gukurikiyeho.

Mu gihe akazi k’ikigo kahagaritswe bitewe n’impanuka, ibura ry’ingufu zikoreshwa, ibihe bitameze neza, ibiza, ibura ry’ibikoresho cyangwa inzitizi ntarengwa, umushahara ntugabanywa ahubwo amasaha atarakozwe ashobora kwishyurwa hakorwa amasaha y’ikirenga mu gihe kitarenga iminsi 30.

Icyakora umukoresha ntashobora gusaba umukozi gukora amasaha atarakozwe, iyo atamuhaye uburenganzira bwo kuva ku kazi igihe habayeho guhagarara kw’imirimo.source:Igihe.com

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *