Iremezo

Rwanda : U Rwanda rwashimiwe guhashya marariya

 Rwanda : U Rwanda rwashimiwe guhashya marariya

Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Malariya wabaye kuri uyu wa Kane tariki 25 Mata hishimirwa ibyagezweho mu rugamba rwo kurandura Malariya, kureba imbogamizi zigihari ndetse no kwiyemeza kurushaho gukora cyane kugira ngo abaturage babeho ubuzima buzira Malariya.
Ni umunsi wabaye mu gihe inzego z’ubuzima zivuga ko indwara ya Malaria igenda irushaho kugariza abantu biganjemo abana bo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.
Ku Isi buri munota, umwana apfa yishwe na Malaria. Ibi bikaba byiganje cyane mu bana bari munsi y’imyaka 5 y’amavuko.
Bimwe mu byo u Rwanda rwasangije ibindi bihugu harimo kuba rwarashoboye kugabanya ku kigero cya 90% umubare w’abantu barwara Malaria.
Bigizwemo uruhare n’abajyanama b’ubuzima, abantu barembaga kubera Malariya bavuye ku bantu 8000 mu mwaka wa 2016 bagera ku bantu 1300 mu mwaka ushize wa 2023.
Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Malariya ubaye mu gihe mu Rwanda hateraniye inama ya 8 yiga kuri Malaria ku Mugabane wa Afurika, inama yitabiriwe n’abantu basaga 1500 baturutse hirya no hino ku Isi.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *