ry’iteka rya Minisitiri rihana abakoze ibyaha byoroheje ritera ubucucike mu magereza
Kuba Hatarajyaho iteka rya minisitiri w’ubutabera rigena uko itegeko ryo guhanisha abakoze ibyaha byoroheje, igihano cy’imirimo y’inyungu rusange ndetse no gukoresha ikoranabuhanga ni kimwe mu bituma ishyirwa mu bikorwa byaryo bigorana nyamara ngo bikozwe byagabanya ubucucike mu za gereza zo mu Rwanda riri ku rwego rwo hejuru.
Raporo ya Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu iheruka, yerekanye ko muri 2019 ubucucike muri gereza buri ku 124% nyamara igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo ya 47 rivuga ko: Itangwa ry’igihano nsimburagifungo cy’imirimo ifitiye igihugu akamaro ivuga ko abakoze ibyaha byoroheje bihanwa n’igihano cyitarengeje igifungo cy’imyaka 5 bajya bahabwa ibihano nsimburagifungo ariko hakanajyaho iteka rya minisitiri w’ubutabera nyamara kuva 2018 iri teka ntirirajyaho kandi hari abaturage bavuga ko ibibihano bigiyeho babyishimira
Umwe yagize ati “Hagiyeho ikigihano byaba ari byiza kuko barya badakora ariko icyogihe bakoze TIG byatuma binjiriza igihugu “
Undi yunzemo ko byatuma ubucucike muri gereza bugabanuka.
“Urabona gereza zaruzuye kandi babahaye gukora ibyo bihano bifitiye igihugu akamaro byatuma bikosora kandi bakanakora ibiteza imbere igihugu mbese urugero bakubakira nk’abapfakazi bagakubura imihanda cyangwa bagatunganya za sitade”
Inteko Ishingamategeko umutwe wa SENA, na yo iherutse kuvuga ko guhanishwa imirimo y’inyungu rusange ndetse no gukoresha ikoranabuhanga ari byo bishobora kuzaba umuti mukugabanya ubucucike muri za gereza.
Kuba hatarajyaho iteka rya Minisitiri w’ubutabera ni imwe mu mbogamizi ituma habaho kugorana mu ishyirwa mubikorwa by’iritegeko nk’uko bisobanurwa na Me Mukashema Marie Louise wo mu muryango utanga ubufasha mu by’amategeko.
“N’ubwo rero biri mu mategeko haracyari imbogamizi z’uko hari iteka rigena uburyo bishyirwa mu bikorwa. Ibyo rero n’icyo kibazo gihari, nibaza ko rero inzego bireba zigomba kubikoraho hakajyaho iteka noneho bizashyirwe mu bikorwa” Me Mukashema
Yakomeje agira ati “Ingaruka zo zorahari kubera ko ziri mu buryo bubiri. Ufata icyemezo cyangwa inkiko bibaza bati “ese nimfatira uyu muntu icyemezo nkamusabira igihano nsimbura gifungo, kirashyirwa mu bikorwa gute?. Ese niba ishyizwe mu bikorwa bizaba biri mu buryo bunoze?
“Izindi mbogamizi ni ku bantu bahawe ibyo bihano. Ashobora kuba yahabwa icyo gihano ariko ishyirwa mu bikorwa by’igihano yahawe bigateza imbogamizi” Me Mukashema