Tanzania: Kilimanjaro irimo gukongoka
umusozi muremure muri africa KILIMANJALO. Abawuturiye umusozi bavuze ko watangiye gushya kumunsi wo kucyumweru , saa sita nubu ngo baracyarwana nawo bawuzimya
BBC yanditseko. Ikigo cya Tanzania cyita kuri za parike (TANAPA) cyavuze ko ibikorwa byo kuzimya uwo muriro bikomeje.
Ntabwo icyateje uwo muriro cyari cyamenyekana.
indimi z’uwo muriro ziraboneka umuntu ari mu ntera ya kilometero zibarirwa muri za mirongo uvuye kuri uwo musozi, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru The Citizen cyo muri Tanzania.
Cyongeyeho ko ibikorwa byo kuzimya uwo muriro birimo gukomwa mu nkokora n’ubutumburuke bw’uwo musozi.