Iremezo

U Bufaransa bwasabwe kugendera ku bimenyetso bishya mu iperereza ku bayobozi babwo bashinjwa uruhare muri Jenoside

 U Bufaransa bwasabwe kugendera ku bimenyetso bishya mu iperereza ku bayobozi babwo bashinjwa uruhare muri Jenoside

Abanyamategeko bo mu Bufaransa n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bandikiye abacamanza bo muri iki gihugu babasaba gusubukura iperereza ku bayobozi bakuru b’iki gihugu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi baruwa yabonywe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP ku wa 23 Gashyantare 2020, yanditswe n’abanyamategeko b’Umuryango uharanira ubutabera kuri Jenoside, Survie n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batandatu.

Muri iyi baruwa aba banyamategeko bashingiye ku nyandiko simusiga igaragaza ubufasha bwa Leta y’u Bufaransa mu mugambi wo gucikisha abajenosideri iherutse guhishyirwa hanze. Basabye abacamanza bashinzwe gukurikirana dosiye y’uruhare rw’abari muri ‘Opération Turquoise’ mu bwicanyi bwakorewe Abanya-Bisesero mu mpera za Kamena 1994, kongera kubura iperereza ku ruhare rw’abayobozi bakuru b’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

By’umwihariko aba banyamategeko basabye ko iri perereza ryakorwa habazwa uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa mu 1994, Alain Juppé na Bernard Emié wari umujyanama we muri icyo gihe ariko kuri ubu akaba ari Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Iperereza ryo hanze y’Igihugu, DGSE.

Muri iyi baruwa aba banyamategeko ba Survie, barimo Eric Plouvier, Olivier Foks, Laure Heinich, Karine Bourdie, Patrick Baudoin na Michel Tubiana bavuga ko iyi nyandiko iherutse kuboneka “ari ikimenyetso gishya mu buryo budashidikanywaho gishobora kongera kubura iperereza.”

Aba banyamategeko bavuka ko iyi nyandiko ikubiyemo ibintu byatuma abari abayobozi b’u Bufaransa bongera kugukurikiranwa ku ruhare rwabo muri Jenoside ngo “cyane ko igaragaza ubufasha bwatanzwe n’abayobozi bakomeye b’u Bufaransa ku b’u Rwanda.” Muri iyi baruwa, aba banyamategeko basaba ko kandi iri perereza ryakorwa habazwa na Yannick Gérard, wari Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda.

Harimo iki cyatuma abayobozi b’u Bufaransa bakurikiranwa?

Muri uku kwezi kwa Gashyantare nibwo ikinyamakuru Mediapart cyabonye inyandiko zishimangira ko ingabo z’u Bufaransa zari mu Rwanda nyuma ya Jenoside zafashije abajenosideri gutoroka bagahungira mu mashyamba ya Zaïre, ubu ni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyo nyandiko yasinyweho na Bernard Emié yabonywe n’Umushakashatsi w’Umufaransa, François Graner akaba n’umwe mu bagize Umuryango Survie. Iyo nyandiko y’ibanga yo ku wa 15 Nyakanga 1994 ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yayoborwaga na Alain Juppé yohererejwe uwari Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Yannick Gérard.

Ambasaderi Gérard yari yamaze kwandikira Guverinoma y’u Bufaransa asaba amabwiriza agomba kubahirizwa kugira ngo hatabwe muri yombi abayobozi ‘bagize uruhare rukomeye muri Jenoside.’

Muri télégramme yo ku wa 15 Nyakanga, yanditswe igenerwa “Yannick Gérard” wenyine, Ibiro bya Minisitiri Juppé byategetse ko abajenosideri binyuze ‘mu bushake bwacu bava’ mu gace kagenzurwa n’Ingabo z’u Bufaransa.

Ubwo butumwa bwasaga n’ububurira Ambasaderi Gérard kutivanga we ubwe mu bibazo by’abajenosideri. Iyo télégramme yari ifite umutwe usaba uwabugenewe ‘gutanga ubutumwa bwacu ariko mu buryo buziguye’.

Igira iti “Ku rundi ruhande, ushobora gukoresha inzira zose zishoboka ukananyura mu Banyafurika muziranye, kugira ngo udahita wivamo.’’

“Uzashimangire ko umuryango mpuzamahanga ndetse by’umwihariko Loni izagena mu gihe cya vuba, ikigomba gukurikiraho ku birebana n’aba bayobozi.’’

Nguko uko abajenosideri bafashijwe gutorokera muri RDC, mu buryo bwari bwateguwe neza mu kuyobya uburari ku ruhare rw’u Bufaransa muri icyo gikorwa.

Uruhare rwa Alain Juppé muri Jenoside

Abari abayobozi b’u Bufaransa bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, haba mu kuyitegura, kuyikora cyangwa mu bufash, ukunze kugaruka kenshi cyane ni Alain Juppé wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’iki gihugu kuva mu 1993 kugeza 1995, aba na Minisitiri w’Intebe kuva mu 1995 kugeza 1997.

Mu nyandiko, Umwanditsi akaba n’umusesenguzi ku mateka ya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène yashyize hanze mu 2016, mu buryo bwagutse yagaragaje uruhare rwa Juppé muri Jenoside.

Dr Bizimana yavuze ko kuwa 5 Mata 1994 iminsi ibiri mbere y’intangiro ya Jenoside, mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, dipolomasi y’u Bufaransa iyobowe na Alain Juppé yashigikiye ibyasabwaga n’ishyaka rya CDR (Coalition pour la défense de la République), ko yashyirwa muri guverinoma y’inzibacyuho mu gihe amasezerano ya Arusha atabiteganyaga.

Yakomeje agira ati ‘‘Gushyigikira ubuhezanguni bushingiye ku moko bwa CDR kwari ugushimangira ingengabitekerezo yayo ya Jenoside.”

Ku itariki 8 Mata 1994 nabwo ngo Alain Juppé yayoboye inama yahuje za minisiteri zinyuranye, ari naho yafatiye umwanzuro wo kohereza mu Rwanda itsinda ry’abasirikare bamanukira mu mitaka n’ingabo zidasanzwe.

Icyo gihe ngo yaniyemeje kubikora mu ibanga, atamenyesheje Umuryango w’Abibumbye n’Akanama gashinzwe Umutekano. Ni ‘Opeation Amaryllis’ ifatwa nk’iyafashije u Bufaransa kugeza intwaro i Kigali, zari zigenewe ingabo zari zatangiye gukora Jenoside ku mugaragaro.’

Kuwa 21 Mata 1994, mu biganiro byaberaga mu Muryango w’Abibumbye mu kureba inyito ikwiye ubwicanyi bwaberaga mu Rwanda, Ambasaderi w’u Bufaransa Jean-Bernard Mérimée, ku mabwiriza ya Alain Juppé, ngo yakoze ibishoboka ngo Akanama k’Umutekano kadakoresha ijambo ‘Jenoside’.

Dr. Bizimana avuga ko kutemera iyo nyito byatumye Akanama Gashinzwe Umutekano ku Isi kadafata ingamba zo kurengera abasivili b’inzirakarengane bicwaga mu Rwanda.

Kuwa 27 Mata 1994, Alain Juppé yakiriye intumwa za guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside, ‘‘rigizwe n’abahezanguni ruharwa, Jean-Bosco Barayagwiza na Jérôme Bicamumpaka.’’

Uretse mu gutegura no kunoza umugambi wa Jenoside, muri iyi nyandiko Dr Bizimana agaragaza ko uruhare rw’uyu mugabo rwakomeje no kwigaragaragaza mu gihe cya Opération Turquoise ngo kuko yatanze itegeko ryo kurinda abagize guverinoma y’inzibacyuho, bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside.

Mu barinzwe cyane harimo Perezida Théodore Sindikubwabo, wari mu gace kagenzurwaga n’Ingabo z’u Bufaransa hafi y’Umupaka w’iyari Zaïre. Yaje guhungira muri icyo gihugu muri Nyakanga 1994, afashijwe n’Ingabo z’u Bufaransa

Source /igihe.com

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *