Iremezo

U Bufaransa: Ibinini bifasha abagore kudasama bigiye kujya bitangirwa ubuntu

Ibinini bifasha abagore kudasama nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, bigiye kujya bitangirwa ubuntu mu Bufaransa ku bagore bose hatitawe ku myaka yabo.

 

Ibi binini bizajya bitangirwa ubuntu muri za farumasi bidasabye ko umuganga aba yabyandikiye umugore cyangwa se umukobwa.

Izi mpinduka zatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima mu Bufaransa, François Braun, mu kiganiro yagiranye na 20 Minutes.

Kwipimisha indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nabyo ni ubuntu kandi bizajya bikorerwa umuntu bidasabye ko aba yabyandikiwe na muganga.

Mbere y’uko uyu mwanzuro ufatwa, ibinini bifasha abagore n’abakobwa kudasama byatangirwaga ubuntu ku bakobwa bataruzuza imyaka y’ubukure, mu mashuri yigisha ubuforomo cyangwa se mu bigo bipimirwamo indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, risobanura ko ibi binini birinda umuntu gusama binyuze mu guhagarika cyangwa gutinza igihe cy’uburumbuke (Ovulation).

Biba byiza iyo ubifashe ukimara gukora imibonano mpuzabitsina kuko aribwo uba ufite amahirwe angana na 85% yo kudasama.

Ibi bivuze ko kandi bishoboka kuba wabikoresha nyamara nyuma ukisanga wasamye.

Ibi binini bikoreshwa nibura bitarenze amasaha 72 umuntu akoze imibonano mpuzabitsina.

Abakora mu bijyanye n’imiti basobanura ko bishobora guhindura ukwezi k’umukobwa, itariki yo kujya mu mihango ikigira imbere cyangwa inyuma.

Ku bari munsi y’imyaka y’ubukure, ni ibinini bishobora kwangiza imisemburo yabo.

Ibyitwa Norlevo ni byo bigurwa cyane mu Rwanda kuko bigura 10.000 Frw, naho ibyitwa Pill 72 bigura 6000 Frw.

Itandukaniro ryabyo ni ku nganda zabikoze kuko nka Norlevo ikorerwa mu Bufaransa naho Pill 72 igakorerwa mu Buhinde.

Ubu bwoko bwombi bukora mu masaha 72 umukobwa amaze gukora imibonano mpuzabitsina.

Bifite ubushobozi bwo kubuza intanga guhura, bishobora kubuza intanga kwinjira aho izakurira muri nyababyeyi.

Mu buryo busanzwe mu gihe cy’iminsi itatu, intanga iba yamaze kwinjira muri nyababyeyi. Icyo gihe rero ibi binini ntacyo byafasha ubinyoye.

Si byiza kubikoresha inshuro nyinshi, kuko bitewe n’uko birinda gusama mu gihe igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina cyarangiye, biba byarakoranywe imisemburo myinshi ugereranyije n’ibinini bisanzwe byo kuboneza urubyaro.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *