Iremezo

U Rwanda rugiye kubyaza umusaruro ubutaka bwarwo buri hanze .

Minisiteri y’ Ubucuruzi n’Inganda iravuga ko, kubufatanye n’abikorerera ku giti cyabo, bari hafi kubyaza umusaruro ubutaka busaga hegitare 89 rwahawe mu mahanga. Iyi minisiteri iremeza ko kuri ubu, ubwari bufite ibibazo byagombaga gukemurwa n’inkiko byarangiye.

Icyita rusange cy’ubutaka bungana na hegitari 89.5 u Rwanda rwawe mu bihugu bya Djibouti, Kenya na Tanzania; ni uko buhuriye ku kuba buri mu bice byagenewe ubucuruzi.
Ibi bikaba byakabaye impamvu ikomeye ituma butunganywa mu maguru mashya, bijyanye n’uko bishobora no korohereza ubucuruzi n’amahanga.

Usibye ibi, ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga bishobora kugera i Kigali mu buryo bworoshye haba mubiciro no mugihe bimara munzira.

Kuri hegitari 12 u Rwanda rwahawe muri 1986, ku butegetsi bwa nyakwigendera Daiel Alap Moi, buherereye ku cyambu cya Mombasa, gusa hari umucuruzi w’i Mombasa waje kuvuga ko igihugu cye cyamutangiye ubutaka yari anafitiye ibyangombwa yahawe muri uwo mwaka bwanatanzwemo.
Ibyo byangombwa ngo byamwemereraga kubukoresha mugihe cy’imyaka 99. kuva mu ntangiriro za 2018, guverinoma y’u Rwanda yavuze ko iki kibazo cyageze no mu nkiko bituma u Rwanda rutegereza iherezo ryabyo.

None ubu byaba bigeze hehe?
Minisitiri Soraya Hakuziyaremye, ni minisitiri w’ubucuruzi n’inganda mu Rwanda:
“Ubutaka bwari bwarahawe u Rwanda i Mombasa, byagezaho haza umushoramari wavugaga ko ubwo butaka ari ubwe, ariko iki kibazo cyaje gukemuka, ubu ambasade y’ u Rwanda muri Kenya iri i Nairobi yabonye icyangombwa cy’ubwo butaka, kuburyo ubu dutangiye gutekereza uko bwabyazwa umusaruro.”

Nubwo ubu butaka bw’u Rwanda muri kenya bumaze imyaka 34 budakoreshwa kubera ibi bibazo, kurindi ruhande hari ubungana na hegitare 60 u Rwanda rwahawe na Djibouti kuva muri 2013 ndetse hari n’ubwo rwahawe na Tanzania bungana na hegitare 17.5, ubu bwose nta kibazo na kimwe bwigeze bugiraa ariko ntuburanabyazwa umusaruro.

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ntigaragaza ibiteganyirizwa ubu butaka u Rwanda rumaze imyaka 33 ruhawe na Tanzaniya ariko ngo ubuherereye muri Djibouti ibiganiro birakomeje.

Nubwo iyi minisiteri igaragaza ko ibiganiro bikomeje, amasezerana agena imikoreshereze y’ubu butaka yashyizweho umukono muri 2013, muri 2016 perezida Paul Kagame na mugenzi we Ismail Omar Geulleh uyobora Djibouti kuva muri 1999, bongeye gushimangira imikoranire ishingiye ku bucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.

Nubwo nta biganiro byeruye byigeze biba hagati y’u Rwanda na Tanzania bigaruka kuri ubu butaka u Rwanda rwahawe na Tanzania muri 1987 ku butegetsi bwa perezida Ali Hassan Mwinyi; mu mwaka wa 2018, u Rwanda rwari rwavuze ko rutegereje ko i Dar es Salaam bashyiraho ibikorwa bimwe kugira ngo n’u Rwanda rufatireho ariko kugeza magingo aya ntacyo impande zombi zirabivugaho.

source /radiotv10.rw

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *