U Rwanda n’u Burundi bahuriye I Nemba mubiganiro byo kuzahura umubano
Guverinoma y’u Rwanda n,u Burundi ziri mu biganiro ku mubano w’ibihugu byombi, umaze iminsi uvugwamo ibibazo birimo gushyigikira abagamije guhungabanya umutekano w’ibi bihugu.
Ni ibiganiro birimo kubera ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera, byitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, na mugenzi we w’u Burundi, Albert Shingiro.
Kugeza ubu umubano w’ibihugu byombi ntiwifashe neza,
Umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi wahungabanye cyane mu 2015 ubwo Perezida Pierre Nkurunziza wayoboraga u Burundi yiyamamarizaga manda ya gatatu, bigateza imvururu zatumye abaturage benshi bahunga, barimo benshi bahungiye mu Rwanda.
Ibi biganiro kandi bibaye nyuma y’iminsi mike u Rwanda rufashe abarwanyi 19 ba RED Tabara, biyemereye ko bari bamaze iminsi mu mirwano na Leta y’u Burundi.