U Rwanda rwemeye kuzitabira ibiganiro bizabera mu Burundi.
U rwanda rwemeye kuzitabira ibiganiro bizabera mu Burundi.
Guverinoma y’u Rwanda , Burundi zagiranye ibiganiro ku mubano w’ibihugu byombi, umaze iminsi uvugwamo ibibazo birimo gushyigikira abagamije guhungabanya umutekano w’ibi bihugu.
Ni ibiganiro byabereye ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera, byitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, na mugenzi we w’u Burundi, Albert Shingiro. Mu itangazo ryasohowe nibihugu byombi ,bagaragajeko baganiriye neza kucyazahura umubano wibibihugu ,wazambye kuva 2015 ubwo Perezida Pierre Nkurunziza wayoboraga u Burundi yiyamamarizaga manda ya gatatu, bigateza imvururu zatumye abaturage benshi bahunga, barimo benshi bahungiye mu Rwanda. Iritangazo rivuga ko Albert Shingiro w’u Burundi yahise anatumira mugenzi we w’u Rwanda, Dr Vincent ;kuzitabira ibiganiro bizabera i Burundi kandi ngo yahise abyemera ,nubwo ntamatariki yatangajwe uyumuhuro uzaberaho .
Ibi biganiro kandi bibaye nyuma y’iminsi mike u Rwanda rufashe abarwanyi 19 ba RED Tabara, biyemereye ko bari bamaze iminsi mu mirwano na Leta y’u Burundi.