“U Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu warwo”Paul Kagame
Mu nama yahuje abakuru b’ibihugu byo mu karere birimo RD Congo, Uganda, Angola n’U Rwanda, umukuru w’igihugu Paul Kagame yavuze ko icyorezo cya covid-19 cyatwaye ubuzima bw’abantu ndetse cyangiza byinshi birimo n’ubukungu gusa ko gukorera hamwe byagabanya ibyangijwe n’iki cyorezo ndetse no kubaka ubushobozi bwo guhangana nibindi bishobora kuza.
Perezida Kagame kandi yagarutse ku bijyanye n’umutekano muri aka karere avuga ko gufatanyiriza hamwe mu kurwanya ibibazo by’umutekano muke ari ingenzi mu ibikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari byamukiranya imipaka .
Nk’uko bigaragara kuri Twitter y’ibiro by’umukuru w’igihugu village urugwiro, iyi ni inama yabaye hifashishijwe ikoranabhanga kubera icyorezo cyugarije isi, Yigaga ku bibazo by’umutekano, politiki, ubuzima nibindi.
yayobowe na Perezida wa DRC Felix Tshisekedi ari nawe wayitumije yanitabiriwe na perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni, uwa Angola João Lourenço ,ikaba irikwiga ku bibazo bitandukanye byugarije aka karere birmo n’umutekano.
Byari byitezwe ko na Perezida w’uburundi Evariste Ndayishimiye ayitabira ariko ku bw’impamvu zitatangajwe ntiyabonetse.
hagati aho ariko, Kuri uyu wa Kabiri habaye Inama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga baganiriye bifashishije ikoranabuhanga ry’amashusho nabo bategura inama y’abakuru b’ibihugu.
umwanditsi:Denyse Mbabazi Mpambara