Iremezo

Ubusabe bwa Rusesabagina bwateshejwe agaciro n’urukiko kuko arekuwe yatoroka

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwashimangiye umwanzuro wafashwe n’urw’Ibanze rwa Kicukiro, rwemeza ko Rusesabagina Paul ukurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba akomeza gufungwa by’agateganyo kuko arekuwe ashobora gutoroka akajya aho yita iwabo ariho mu Bubiligi kuko n’ubusanzwe avuga ko atari Umunyarwanda.

Saa munani zibura iminota itanu nibwo Paul Rusesabagina yageze mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kugira ngo asomerwe umwanzuro w’ubujurire bwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Yari yambaye impuzankayo y’abagororwa, ni ukuvuga ikabutura y’iroza n’ishati ndetse n’inkweto z’umukara nk’uko yari yambaye mu iburanisha riheruka.

Ku wa 25 Nzeri 2020 nibwo Paul Rusesabagina yari yitabye Urukiko ku nshuro ya mbere mu bujurire. Icyo gihe yabwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko urw’Ibanze rwa Kicukiro rudafite ububasha bwo kumuburanisha ndetse ko hari ingingo zindi zirengagijwe zirimo kuba afite uburwayi.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwavuze ko nta kosa na rimwe ryakozwe ubwo yaburanishirizwaga mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, kuko rwari rubifitiye ububasha kuko aho yafatiwe ari mu ifasi yarwo.

Ku ngingo y’uko Rusesabagina atari umunyarwanda ko bityo adakwiye kuburanishwa n’inkiko z’u Rwanda, Urukiko rwavuze ko kuba yarahunze agafata ubwenegihugu bw’u Bubiligi bidakuraho ubwo yari afite bw’u Rwanda, kuko nta hantu na hamwe hagaragaza ko yaretse ubwenegihugu nyarwanda.

Ikindi ni uko amategeko ateganya ko nta muntu n’umwe ushobora kwamburwa ubwenegihugu bw’ubunyarwanda nk’inkomoko ndetse ko ushatse kubutakaza abisaba mu buryo bwemewe n’amategeko binyuze no mu nyandiko.

Rwavuze kandi ko kuba mu iburanisha rya mbere yaranze kuvuga ko yemera cyangwa agahakana ibyaha, atari ikimenyetso simusiga kigaragaza ko ibyaha akekwaho yabikoze, kuko guceceka byemewe mu mahame mpuzamahanga.

Kuba Rusesabagina yemera ko hari amafaranga yatanze ku mitwe y’iterabwoba, kuba hari audio yumvikanamo avuga ko atangije intambara ku Rwanda, urukiko rwavuze ko ari impamvu zikomeye zigaragaza ko yateraga inkunga imitwe y’iterabwoba.

Urukiko rwavuze ko ingingo zose Rusesabagina atanga ku byaha by’iterabwoba, nta shingiro zifite, rushimangira imyanzuro yafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro. Rwavuze ko kuba yemera ko yagize uruhare mu ishingwa rya FLN, ari indi mpamvu igaragaza ko yari ashyigikiye ibikorwa by’iterabwoba.

Urukiko rwavuze ko kuba Rusesabagina avuga ko atari umunyarwanda, aramutse arekuwe ashobora gutoroka akerekeza aho yita ko ari iwabo, ariho mu Bubiligi. Ikindi ni uko kurekurwa kwe byahungabanya ituze ry’abanyarwanda nk’umuntu ukekwaho iterabwoba.

Rwavuze ko kuba yatoroka bigaragazwa n’uko na mbere yavuye mu Rwanda ahunze, bityo ko nta kigaragaza ko atakongera kubikora.

Rwavuze kandi ko kuba yitabwaho n’abaganga akavuzwa, kugeza n’aho nawe ubwe yemeza ko ntacyo agaya ku buvuzi ahabwa, ari impamvu igaragaza ko afashwe neza ku buryo abona ubuvuzi yifuza.

Umucamanza yavuze kandi ko mu gihe Rusesabagina yarekurwa, bishobobora gutera intugunda muri rubanda kuko nko mu gihe yaba agenda mu gihugu ashobora guhura n’uwagizweho ingaruka n’ibikorwa akekwaho, ubuzima bwe bukaba buri mu kaga.

Ni aho rwahereye ruvuga ko akomeza gufungwa by’agateganyo nk’uko byemejwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro mu gihe iperereza rigikomeje, na mbere y’uko hatangira iburanisha mu mizi.

Me Nyambo Emeline, umwe mu bunganira Rusesabagina, yabwiye abanyamakuru ko batishimiye umwanzuro w’urukiko ariko ko nta kindi bakora usibye gutegereza kuburana mu mizi.

Ati “Impamvu twajuriye ni uko uwo twunganiraga atari yishimiye imikirize y’urubanza. Ubu nta kindi navuga, ntabwo tubyishimiye ariko turategereza tuzaburane mu mizi kuko ntabwo urubanza ruba rurangiye mu ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.”

Rusesabagina yagaragaye mu rukiko ku nshuro ya mbere mu rw’Ibanze rwa Kicukiro ku wa 14 Nzeri, icyo gihe atangira kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Rusesabagina yeretswe itangazamakuru ku wa 31 Kanama 2020, RIB isobanura ko yatawe muri yombi afatiwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali ndetse ko yageze i Kigali ku bushake bwe bitandukanye n’amakuru yavugaga ko yashimutiwe i Dubai akazanwa mu Rwanda.

Ibyaha 13 Rusesabagina akurikiranyweho

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *