Iremezo

Ubushakashatsi: Abagabo bo mu Rwanda basambana cyane, abikoza agakingirizo ni mbarwa

 Ubushakashatsi: Abagabo bo mu Rwanda basambana cyane, abikoza agakingirizo ni mbarwa

Stuart Polak, umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, yasabye Guverinoma y’igihugu cye kugeza imbere y’ubutabera abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakidegembya, kandi bigakorwa mbere y’uko mu Rwanda habera inama y’Abakuru b’Ibihugu bo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza ‘Commonwealth’, CHOGM, izabera i Kigali mu Cyumweru cya tariki ya 21 Kamena 2021.

Ku wa Mbere w’iki Cyumweru nibwo uyu mudepite yatanze ubu busabe ubwo Inteko Ishinga Amategeko yari irimo kuvugurura umushinga w’itegeko rijyanye n’ubucuruzi mu Bwongereza. Yashimangiraga ibyakunze kuvugwa n’undi mudepite, Andrew Mitchell.

Polak yagaragaje ko igihugu cye cyishe amatwi ku busabe bwo kugeza imbere y’ubutabera abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu Bwongereza nta ngingimira.

Yagaragaje ko igihugu cye kitakoze nk’ibyo ibindi bihugu byakoze birimo kuburanisha abo bantu cyangwa se kubohereza mu Rwanda.

Ati “Batanu bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu Bwongereza bisanzuye, kandi bahabwa ubufasha bwose bwo kubaho. Mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, u Bufaransa, u Bubiligi, Suède n’ibindi bihugu byohereje abakekwa kugira ngo bagezwe imbere y’ubutabera bw’u Rwanda aho igihano cy’urupfu cyakuweho mu myaka icumi ishize.”

Yakomeje avuga ko “bibabaje” kuba u Bwongereza bwo butarigeze butera ikirenge mu cy’ibyo bihugu, asaba ko iki kibazo Guverinoma yagifataho umwanzuro mu maguru mashya ku buryo inama ya CHOGM izabera mu Rwanda umwaka utaha izaba hari icyakozwe.

Ati “Ndasaba Guverinoma kwiga kuri iki kibazo mbere y’inama itaha ya CHOGM izabera i Kigali mu Murwa Mukuru w’u Rwanda umwaka utaha.

Abagabo batanu bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu Bwngereza ni Célestin Mutabaruka, Vincent Bajinya wiyise Vincent Brown, Célestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza na Nteziryayo Emmanuel.

Ubwo yavugaga ku itabwa muri yombi rya Paul Rusesabagina, Andrew Mitchell, yanenze ikinyamakuru The Guardian cyo mu Bwongereza kikomye u Rwanda kirushinja gushaka gucecekesha Rusesabagina, ahubwo agisaba gukora ubuvugizi ku buryo aba bagabo batanu batabwa muri yombi.

Ati “Mu gihe tukiri kuri iyi ngingo, ikinyamakuru cyanyu cyagashyigikiye ifatwa ry’abanyarwanda batanu bashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bakidegembya mu Bwongereza, batunzwe n’imisoro y’abenegihugu mu gihe kirenga imyaka 10 yose”.

Yavuze ko Leta y’u Rwanda ntako itagize kugira ngo abo bantu bagezwe imbere y’ubutabera ariko ntibigire icyo bigeraho.

Ati “Nubwo Leta y’u Rwanda yagerageje inshuro nyinshi kuzana abo bantu imbere y’ubucamanza, nta kintu cyagezweho. Biragoye kwemera ko ibintu nk’ibi byari kubaho iyo [abashinjwa] bari kuba baragize uruhare muri Holocaust [Jenoside yakorewe Abayahudi]. Mu by’ukuri rero, ubutabera bw’u Bwongereza, aho kuba ubw’u Rwanda, nibwo bwitwaye nabi muri iki kibazo”.

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Jo Lomas, muri Mata 2018 yatangaje ko urwego rw’ubugenzacyaha mu gihugu cye rwatangiye iperereza ry’ibanze kuri aba banyarwanda. Hari nyuma y’ibiganiro yari amaze kugirana na Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye.

Ati “Nabwiye Minisitiri na Guverinoma ko iki ari ikibazo kituraje ishinga. Ni ikibazo cy’inzego z’ubutabera si icya politiki ku buryo twacyinjiramo. Icyo dukora ni uguha icyizere Minisitiri ko urwego rw’ubugenzacyaha rwatangije iperereza ry’ibanze rureba niba bagezwa imbere y’ubutabera bw’u Bwongereza, ubushinjacyaha nibwo buzafata uwo mwanzuro. Icyo nizeza Guverinoma y’u Rwanda ni uko iki kibazo kituraje ishinga kandi tugikurikiranira hafi.”

Minisitiri Busingye yavuze ko hashize igihe kinini u Rwanda rusaba ko boherezwa ariko ko nta cyakozwe. Ati “Nagaragaje ko kuri twe igihe kiri kuba kinini. Kuba aba bantu bagezwa mu butabera bakaba abere cyangwa bagahamwa n’ibyaha nicyo cy’ingenzi mu buzima bwabo. Ntacyo byaba bimaze bamaze gupfa.”

Ibyo abo bagabo batanu bashinjwa

Bajinya Vincent akekwaho kuba mu itsinda ryari rifitanye isano rya hafi na Perezida Habyarimana Juvénal mu gutegura Jenoside no kwica Abatutsi benshi muri Kigali. Ubwo bwicanyi bwagiye bukorerwa kuri za bariyeri ku bufatanye n’interahamwe.

Bajinya yasabye ubuhungiro mu Bwongereza, mu gihugu yakoreye imyaka myinshi nk’Umuganga mu bitaro bya Praxis ndetse aza no guhindura izina rye yiyita Vincent Brown.

Mutabaruka Célestin yahoze ari Pasiteri mu itorero ry’abapantekote, aregwa kugira uruhare mu gufatanya n’interahamwe gutegura, guhagarikira no gushyira mu bikorwa ubwicanyi bwakorewe abasaga ibihumbi 20 barimo abagabo abagore n’abana.

Munyaneza Charles yari Burugumesitiri w’iyahoze ari Komini Kinyamakara muri Perefegitura ya Gikongoro, na we aregwa kugira uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa jenoside ndetse no kuyobora ibitero byagabwaga ku mugezi wa Mwogo muri Gikongoro byaguyemo abatutsi benshi.

Célestin Ugirashebuja yavutse mu 1953. Yahoze ari Burugumesitiri wa Komini Kigoma muri Perefegitura Gitarama, na we aregwa gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside, aho yari ayoboye. Bivugwa ko yatanze itegeko ku nterahamwe ryo kwica Abatutsi bari bajyanywe ku biro bye kuri komini, abaha n’amabwiriza yo kujya guhiga Abatutsi aho byakekwaga ko bihishe ngo bicwe.

Mu cyumweru cya kabiri cy’ukwezi kwa kane, 1994, Ugirashebuja ashinjwa ko yayoboye igitero cy’abagendaga bahiga ndetse bakanafata ku ngufu abagore. Akimara kugera mu buhungiro yakomeje gutangaza amagambo abiba urwango hagati y’Abanyarwanda.

Nteziryayo Emmanuel we yahoze ari Burugumesitiri wa Komini Mudasomwa muri Gikongoro aregwa kugira uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside.

Ashinjwa ko yayoboye kandi interahamwe mu bwicanyi bwabereye muri ako gace bwaguyemo abatutsi benshi. Mu Bwongereza yabayeyo yihishahisha ndetse yiyita Emmanuel Ndikumana.

Magingo aya Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bumaze gutanga impapuro 1144 zisaba guta muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside mu bihugu 33 byo hirya no hino ku Isi, aho umubare munini uri muri Afurika.

Ibihugu icyenda bimaze kuburanisha 23 bakekwaho uruhare muri Jenoside, naho abamaze koherezwa mu Rwanda ni abantu 24 nabo bamaze koherezwa n’ibihugu icyenda; bigaragaza umubare muto w’abakurikiranywe mu gihe abandi bakidegembya.

SOURCE igihe.com

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *