Iremezo

Ubushinjacyaha bwemerewe kuvugurura inyandiko y’ibyaha Kabuga Felicien aregwa

 Ubushinjacyaha bwemerewe kuvugurura inyandiko y’ibyaha Kabuga Felicien aregwa

Umucamanza w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), lain Bonomy yemeje ko ubushinjacyaha bw’urwo rwego bufata umwanya wo kuvugurura inyandiko ikibiyemo ibyaha Kabuga Felicien ashinjwa, ikazatangwa bitarenze tariki 15 Mutarama 2021.

Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’iburanisha ry’ibanze ryabaye tariki 11 Ugushyingo, Serge Brammertz, Umushinjacyaha wa IRMCT akagaragaza ko bakeneye umwanya wo kuvugurura iyo nyandiko.

Mu nyandiko umucamanza Bonomy yasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ugushyingo 2020, yategetse ko ubushinjacyaha bwohereza ubusabe bwo kuvugurura inyandiko y’ibyaha Kabuga ashinjwa, inyandiko ya nyuma ivuguruye ikaba yatanzwe bitarenze kuwa Gatanu tariki 15 Mutarama 2021 ari nayo tariki ubushinjacyaha bwari bwasabye.

Umucamanza kandi yategetse umwanditsi w’urukiko buri minsi 14 kujya atanga raporo ku buzima bwa Kabuga hashingiwe ku isuzuma ry’abaganga.

Bonomy yemereye uruhande rw’uregwa kuba rwagira icyo ruvuga ku bijyanye n’ibibazo bya Kabuga, bitarenze tariki 21 Mutarama 2021.

Igihe cy’iburanisha ritaha, umucamanza yavuze ko kizamenyekanishwa vuba. Biteganyijwe ko iburanisha rizaba hagati ya tariki 18 Mutarama na tariki 5 Gashyantare 2021.

Mu iburanisha riherutse ryabereye i La Haye mu Buholandi, ubushinjacyaha bwari bwagaragaje ko ibyaha Kabuga aregwa bishobora kuzagabanuka.

Brammertz yavuze ko mu 2011 inyandiko y’ibirego yahinduwe, ubu Ubushinjacyaha bukeneye igihe cyo kuyitunganya, bureba niba bushobora kongera guhura n’abatangabuhamya. Yavuze ko hari ikipe y’Ubushinjacyaha iri i Kigali kugira ngo ibintu byihute.

Ku byerekeye igihe urubanza rwatangirira, Brammertz yavuze ko mu gihe hazaba hamaze gufatwa umwanzuro ku nyandiko y’ibirego, Ubushinjacyaha buzaba bukeneye nibura amezi atandatu yo kwitegura, hatangwa inyandiko zose yaba urutonde rw’abatangabuhamya n’ibindi.

Yavuze ko Ubushinjacyaha bwahuye n’imbogamizi yo guhura n’abatangabuhamya hamwe n’iy’amafaranga make uru rwego rufite, bituma imirimo imwe igenda mu bushobozi buba buhari.

Icyakora, Umucamanza Bonomy yavuze ko urubanza rugomba gutangira vuba kandi rukarangira vuba, kandi rukaba hitawe ku buzima bw’uregwa.

Kabuga aregwa ibyaha bya Jenoside, kuba icyitso cy’abakoze Jenoside, guhamagarira abantu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame gukora Jenoside, ubwinjiracyaha bwa Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside n’itsembatsemba n’itoteza nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu, byakozwe mu rwego rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Rwanda, mu mwaka wa 1994.

source :Igihe.com

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *