Iremezo

Ubuyobozi bushya bwa ASSAR bwiyemeje kongera umubare w’abakoresha ubwishingizi mu Rwanda

 Ubuyobozi bushya bwa ASSAR bwiyemeje kongera umubare w’abakoresha ubwishingizi mu Rwanda

Ubuyobozi bushya bw’Inama y’Ubutegetsi y’Ihuriro ry’Ibigo by’Ubwishingizi mu Rwanda ASSAR, bwagaragaje ko mu byo bugiye kwibandaho harimo gukomeza no guha imbaraga gahunda zitandukanye zigamije kongera umubare w’abakoresha serivisi z’ubwishingizi mu Rwanda.

Ku wa 14 Kamena nibwo Komite nshya y’ubuyobozi bw’inama y’ubutegetsi ya ASSAR yatangiye imirimo yayo aho izayobora mu gihe cy’imyaka itatu.

Andrew Kulayige usanzwe ari Umuyobozi wa Britam Insurance Rwanda ni we watorewe kuyobora iyi komite, akaba yungirijwe n’Umuyobozi wa Sanlam Life Insurance, Jean Chrysostome Hodari.

Umuyobozi wa BK Insurance Alex Bahizi yatorewe kuba Umunyamabanga naho Dianah Mukundwa uyobora Sonarwa Life Insurance atorwa nk’Umubitsi.

Kulayige aje gukorera mu ngata Annie Nibishaka, Umuyobozi wa Old Mutual Insurance wari uyoboye iryo huriro mu gihe cy’imyaka itatu ishize.

Nibishaka yashyize imbaraga muri gahunda zirimo izigamije kongerera ubushobozi abakora mu rwego rw’ubwishingizi binyuze mu mahugurwa yatanzwe hifashishijwe inzobere mu bihe bitandukanye.

Himakajwe ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi zimwe z’ingenzi zitangwa n’uru rwego hanashyirwa imbaraga mu bukangurambaga bugamiije kwigisha Abanyarwanda akamaro k’ubwishingizi.

Mu Kiganiro na IGIHE, Kulayige yashimye icyizere yagiriwe, ashima n’ubuyobozi bucyuye igihe ku kazi bwakoze, avuga ko yizeye kuzatanga umusanzu we mu kuzamura urwego rw’ubwishingizi mu Rwanda.

Yavuze ko komite y’Ubuyobozi bushya bwa ASSAR ifite gahunda yo gukomeza gukorana n’ibigo by’ubwishingizi mu guteza imbere serivisi bitanga hagamijwe kuzamura umubare w’ababukoresha.

Ati “Tumaze imyaka ihagije muri iri soko ariko Abanyarwanda bagerwaho n’ubwishingizi baracyari munsi ya 2% bigaragaza ko tugifite urugendo, mu ngamba dufite hakaba harimo gukomeza gukorana n’ibigo bitandukanye kugira ngo dukomeze kwagura ibikorwa na serivisi dufite ku isoko.”

Kulayige yagaragaje ko kuzamura umubare w’Abanyarwanda bakoresha ubwishingizi bishingiye ku kubanza gukemura imbogamizi zihari zijyanye n’ubumenyi buke babufiteho.

Ati “Kugira ngo twagure isoko ry’ubwishingizi, ni ugukomeza kwigisha no gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo Abanyarwanda bose bamenye akamaro bufite.’’

Uyu muyobozi yagaragaje ko kuba abantu badafite amakuru ahagije kuri serivisi z’ubwishingizi bigikoma mu nkokora iterambere ry’urwo rwego.

Yashimangiye ko hari ingamba zafashwe na ASSAR mu gukemura izo mbogamizi zirimo gukora ubukangurambaga hifashishijwe imiyoboro itandukaanye mu kwigisha ibijyanye n’ubwishingizi ku buryo mu gihugu hose bazaba bafite ababahagarariye bashobora gusobanurira abaturage ibirebana n’ubwishingizi.

Ati “Ufite abantu bafite amakuru kandi bazi ibijyanye n’ubwishingizi birafasha cyane kwagura isoko ryabwo.”

Yagaragaje ko uretse gukangurira Abanyarwanda bose ibyiza by’ubwishingizi hari na gahunda zo gukorana n’abanyeshuri basoje za Kaminuza ku buryo buri Munyarwanda asobanukirwa ibirebana n’ubwishingizi.

Mu bindi yagaragaje bizashyirwamo imbaraga harimo kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri serivisi zitangwa ndetse no gushishikariza ibigo by’ubwishingizi kuyoboka urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi nka rumwe mu rutunze Abanyarwanda benshi.

Ubwishingizi mu buhinzi n’ubworozi ni rumwe mu rwego rudakunze kuyobokwa n’ibigo by’ubwishingizi nubwo imyumvire y’abaturarwanda ikomeje kuzamuka muri urwo rwego.

Kugeza ubu Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko abaturage babwitabiriye kuko habarurwa nibura abahinzi 568.563 n’aborozi 85.398 bishingiwe.

ASSAR yibumbiyemo ibigo 12 by’ubwishingizi birimo icyenda bitanga ubwishingizi rusange na bitatu biri mu bwishingizi bw’ubuzima.

Ubuyobozi bw’Inama y’ubutegetsi bwa ASSAR butorwa n’Inama y’ubutegetsi igizwe n’abayobozi b’ibigo by’ubwishingizi byigenga mu Rwanda uko ari 12.

Ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’iri huriro umunsi ku munsi rikurikiranwa n’Umuyobozi Mukuru wa ASSAR ari we Denise Rwakayija uyoboye iri huriro kuva 2020.

Mujawamariya Juventine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *