Uko wakora ubusitani buteyemo ibiti birebire aho utuye
Usanga abantu benshi bakunda kwikorera ubusitani mu ngo zabo aho batuye,ugasanga barateyemo ibyatsi,indabo cyangwa ibiti bigufi,ariko hari n’uburyo wakora ubusitani bwiza iwawe buteyemo ibiti birebire,rimwe na rimwe bikaba biteye mu byatsi cyangwa mu ndabo ngufi cyangwa bivanze n’ibiti bigufi, bikagaragara neza cyane,kandi bikazana n’amahumbezi mu rugo ndetse n’impumuro nziza y’ibimera.
Umuntu ashobora gukora ubusitani bwo mu mbuga cyane cyane iyo afite imbuga nini,maze agateramo indabo zimeze nk’ibiti bigufi kuburyo bikura bikamera nk’ibihuru,ubundi agateramo n’ibiti birebire nabyo by’indabo ariko byo bikura bikaba birebire.
Ushobora kandi gukora ubusitani bugizwe n’ibyatsi bya pasiparumu,maze ugateramo ibiti birebire,ariko byera imbuto ziribwa,cyane cyane nk’ibiti by’amaronji n’iby’indimu,maze ubwo busitani ukabushyira mu rugo ku muntu ufite ikibanza kinini atuyemo,cyangwa ukaba wanabukora inyuma y’urugo ariko hafi cyane ukahazitira kandi hagakorwa isuku kuburyo bub ari ubusitani bugaragara neza.Nanone ushobora gutera indabo mu rugo ariko zikaba ari zimwe zitarabya zikoze nk’ibiti bigufi ,maze hafi y’umuryango ukahatera igiti kinini cy’umutako nacyo kimeze nk’ururabo,gikura gifite amataje .
Hari kandi utera pasiparumu imbuga yose,agakora urugo rwubakijije ibiti by’imitako bigufi,maze agatera igiti kimwe kirekire cy’ururabo ariko gikura kikaba nk’inganzamarumbo,kuburyo kigaba amashami ahantu hanini ,maze abantu bakajya bicara munsi yacyo bafata akayaga kuko kiba kizana amahumbezi.
Ubu nibwo buryo umuntu yakora ubusitani mu rugo iwe akoresheje ibiti birebire ariko bikaba byiza iyo abivanze n’indabo cyangwa ibindi biti bigufi,maze hagahora amahumbezi n’imbumuro nziza y’ibimera.