Ukraine: Impunzi zahunze intambara zasabwe kudatahuka mu gihe cy’ubukonje bwinshi
Leta ya Ukraine yavuze ko impunzi z’Abanya-Ukraine zidakwiye gutahuka mbere y’igihe cy’ubushyuhe buringaniye cy’urugaryi (spring/printemps), kugira ngo zifashe kugabanya igitutu kiri ku rwego rw’amashanyarazi nyuma y’urukurikirane rw’ibitero by’Uburusiya.
Muri Ukraine, igihe cy’urugaryi cyo mu mwaka wa 2023 kizatangira mu kwezi kwa gatatu kirangire mu kwezi kwa gatanu.
Minisitiri w’intebe wungirije Iryna Vereshchuk yagize ati: “Imiyoboro [y’amashanyarazi] ntabwo izabishobora [kubitaho].
“Murabibona ibyo Uburusiya burimo gukora”.
Yongeyeho ati: “Ducyeneye kurokoka igihe cy’ubukonje bwinshi”.
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko ibitero by’Uburusiya byo mu kirere byashenye igice kirenga kimwe cya gatatu (1/3) cy’urwego rw’ingufu z’amashanyarazi rw’iki gihugu.
Vereshchuk yavuze ko nubwo yifuza ko Abanya-Ukraine batahuka ku rugaryi, ari ingenzi ko birinda gutahuka muri iki gihe kuko “uko ibintu bimeze bizarushaho kuba bibi”.
Yongeyeho ati: “Niba bishoboka, muri iki gihe mube mugumye mu mahanga”.
Ubukungu bwa Ukraine bwarazahaye kuva intambara yatangira.
Zelensky yasabye amahanga inkunga yihutirwa yo kuziba icyuho mu ngengo y’imari cya miliyari 38 z’amadolari y’Amerika giteganyijwe mu mwaka utaha.
Ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF/FMI) cyavuze ko Ukraine izacyenera miliyari 3 z’amadolari y’Amerika buri kwezi kugira ngo ikomeze kubaho umwaka utaha – na miliyari 5 z’amadolari y’Amerika buri kwezi mu gihe Uburusiya bwakaza umurego w’ibitero byabwo by’ibisasu.
Serhiy Kiral, umuyobozi wungirije w’umujyi wa Lviv wo mu burengerazuba bwa Ukraine, ku wa gatandatu yabwiye BBC ko umugambi w’Uburusiya ari ukwangiza ibikorwa-remezo by’ingenzi mbere yuko igihe cy’ubukonje bwinshi gitangira, mu kwezi kwa cumi na kabiri.
Yavuze ko nyuma yaho buteganya kwerekeza intambara mu duce dusanzwe tutaberamo imirwano.
Uburusiya bwatangiye kugaba ibitero ku miyoboro y’ingufu z’amashanyarazi ya Ukraine mu kwihimura ku gitero ku iteme rihuza Uburusiya busanzwe n’umwigimbakirwa wa Crimea bwiyometseho, cyabaye ku itariki ya 8 y’uku kwezi kwa cumi, nubwo Ukraine itavuze ko ari yo yari inyuma y’icyo gitero.
Uduce twibasiwe n’ibitero biheruka kuba turimo nk’akarere ka Cherkasy, kari mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’umurwa mukuru Kyiv, n’umujyi wa Khmelnytskyi, uri mu burengerazuba bw’igihugu.
Ku wa gatanu, Zelensky yashinje Uburusiya gutega ibisasu bya mine ku rugomero rw’amashanyarazi rwo mu karere ka Kherson kari mu majyepfo ya Ukraine, kagenzurwa n’abasirikare b’Uburusiya.
Yavuze ko mu gihe urwo rugomero rwa Kakhovka rwasenywa, abantu babarirwa mu bihumbi amagana baba bari mu byago byo kwibasirwa n’imyuzure.
Uburusiya bwahakanye buvuga ko budateganya guturitsa urwo rugomero, ndetse bwavuze ko Ukraine irimo kururasaho ibisasu bya misile.
Kuva Uburusiya bwagaba igitero kuri Ukraine mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) rimaze kubarura impunzi miliyoni 7.7 zavuye muri Ukraine ziri mu bice bitandukanye by’i Burayi, harimo no mu Burusiya, ku baturage ba Ukraine bose hamwe bagera hafi kuri miliyoni 44.
source :BBC Gahuzamiryango