Iremezo

Umubumbe wa Mars ubu wegereye Isi cyane kandi uragaragara neza, bizongera mu 2035

Kuri ubu umubumbe wa Mars wegereye isi cyane ku buryo ubasha kugaragara neza mu bunini bwawo bwose, kuko uringaniye n’umubumbe w’isi bikaba biri mu ruhande rumwe rw’izuba.

Ibi ni ibintu biba buri nyuma y’amezi 26, aho iyi mibumbe yombi yegerana cyane mbere y’uko yongera gutandukana buri wose ugakomeza inzira yawo mu kuzenguruka izuba.

Biravugwa ko mu ijoro ryo ku wa kabiri rishyira ku wa gatatu, uyu mubumbe uzaba ubasha kugaragara neza cyane, hazaba ari saa 23:00 GMT (saa 01:00 z’urukerera mu Rwanda), iyi mibumbe izaba iri ku murongo umwe neza neza.

Inzobere mu gufata amafoto y’ikirere n’isanzure, Damian Peach, yabwiye BBC ko bitari na ngombwa ko umuntu ategereza iryo joro ryo ku wa kabiri kuko n’ubu ngo mu ijoro umuntu abasha kubibona.

Ati “Ntabwo ukwiye kubihomba, ni ikintu kimeze nk’inyenyeri nini icyeye cyane, iri muri icyo gice cy’ikirere.”

N’ubwo ku wa kabiri w’iki cyumweru ari bwo bivugwa ko hazagaragara iri bangikana, kuva ku wa kabiri w’icyumweru gishize nibwo Mars n’Isi byakoze uku kwegerana gukomeye kuba buri mezi 26. Intera iri hagati yabyo ingana na 62069570 Km, niyo ntera nto izabaho kugeza mu 2035.

Ibangikana riheruka mu 2018, aho hagati ya Mars n’Isi harimo intera ya kilometero miliyoni 58, gusa inzobere mu gufata amafoto yo mu isanzure zivuga ko iri bangikana ry’ubu risa n’iryihariye.

Abafite inararibonye mu gufata ayo mafoto barimo na Damian, bakoresha uburyo bwitwa “Lucky imaging”, aho bafata amafoto menshi afite ingano zitandukanye, ubundi bagakoresha porogaramu iyahuza hakavamo agaragara neza.

Iki gihe cy’iri bangikana riba buri nyuma y’amezi 26 aho Mars iba yegereye isi cyane, ni nacyo gihe abashakashatsi bohereza ibyogajuru by’ubushakashatsi kuri uwo mubumbe hagamijwe kuwuvumburaho byinshi.

Ubu hari ibigo byamaze kohereza ibyogajuru bya byo, nka Hope ya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Tianwen y’u Bushinwa ndetse na Perseverance ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

U Burusiya n’u Burayi nabyo byateganyaga kohereza icyitwa Rosalind Franklin ariko igihe cyarabarenganye, bivuze ko bazategereza kugeza mu 2022 ubwo iri bangikanya rizongera kuba.

Birateganywa ko ibi byoherejweyo aribyo Hope, Tianwen na Perseverance bizagera kuri Mars muri Gashyantare umwaka utaha.

Sourece/ igihe.com

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *