Umunyamakuru Mutesi Scovia mu rubanza rutamenyerewe mu Rwanda
Umunyamakuru umenyerewe mu biganiro bitandukanye kuri televiziyo na radiyo zitandukanye zo mu Rwanda, Mutse Scovia, yagaragaye mu Rukiko rwibanze rwa Gasabo kuri uyu wa kabiri aburana na Iraguha Prudence, wamututse akoresheje imbugankoranyamabaga.
Izi manza z’ubu bwoko zo gutakanira mu ruhame cyangwa hifashishijwe imbugankoranyambaga ntizimenyerewe mu Rwanda ariko Mutesi Scovia yiyemeje kubikora ku mpamvu zo guca uyu muco.
” Gutuka abantu ku mbuga nkoranyambaga asa n’uwabigize akamenyero, kumurega rero ni ugushaka kugirango inkiko zimwereke ko ibyo akora ari ukwica amategeko no kugirango abireke.”
Ku mbugankoranyambaga benshi bemeje ko Iraguha gutukana amaze kubigira akamenyero ko kumurega arbyo bishobora kumuhindura.
Uko ubshinjacyaha busobanura icyaha cya Iraguha mu Rukiko
Umushinjacyaha yabwiye urukiko ko uregwa, ari we Prudence Iraguha, yifashishije urubuga rwa Group whatsApp Mutesi Scovia na Iraguha Prudence bahuriraho yatukiye mu ruhame Mutesi Scovia nyuma yo kwanga kumutumira mu kiganiro kizwi nka #MeetThePress gica kuri Televiziyo FlashTv buri ku cyumweru guhera saa moya z’umugoroba.
Kwanga kumutumira mu kiganiro byari bitewe n’uko Madam Mutesi Scovia atari yamenya neza umusaba kumutumira mu kiganiro, kuko yari amuzi gusa ku mbuga nkoranyambaga bahuriraho. Ibyo ntibyanyuze Iraguha Prudence atangira kwifashisha izo mbuga bahuriraho amubwira amagambo agize icyaha cyo gutukanira mu ruhame, mu buryo bugaragara nko kumwihimuraho.
Icyabanje kugaragara mu rukiko ni uko ababurana bombi batari baziranye amaso ku maso kuko byose byabaye hifashishijwe imbuga nkoranyambaga bahuriraho za Group whatsApp.
Nyuma yo gusomerwa ibyaha aregwa, Iraguha yabwiye umucamanza ko atiteguye kuburana kuko umwunganira mu mategeko atigeze agaragara mu rukiko. Umucamanza yasabye ubushinjacyaha n’urega kugira icyo babivugaho bose bemeza ko urubanza rugomba gusubikwa rukazasubukurwa uregwa afite umwunganira nk’uko abyemererwa n’amategeko.
Urega, uregwa n’ubushinjacyaha bose bemeranyijw eko urubanza ruzasubukurwa taliki ya 1 Werurwe 2022.
Gutukana mu ruhame ni icyaha gihanishwa igifungo kitari munsi y’iminsi 15 ariko kitarenze amezi 2, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100 000) ariko atarenze ibihumbi Magana abiri (200 000); imirimo y’inyungu rusange mu gihe kitarenze iminsi cumi n’itanu (15) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.