Umuti usukura intoki witwa “Lime Fresh Wakuwe ku isoko
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA)
cyahagaritse ikoreshwa, igurishwa n’ikwirakwizwa ry’umuti usukura intoki witwa ‘Lime Fresh hand sanitizer and dinfectant (isopropyl alcohol based)’ ukorwa n’Uruganda rwa ‘Lime Fresh Family Ltd, Limex Falcon’.
Uyu muti wahagaritswe hagendewe ku mabwiriza y’uko imiti isukura intoki igomba kuba irimo alcohol yo mu bwoko bwa ethanol ku kigero kiri hagati ya 70% na 80% cyangwa alcohol ya isopropyl iri kuri 75%.
Rwanda FDA yatangaje ihagarikwa rya Lime Fresh hand sanitizer and dinfectant ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter.
Isobanura ko uyu muti wahagaritswe hashingiwe ku bipimo bya laboratwari byakozwe, bikaza kugaragaza ko utujuje ubuziranenge bityo hagafatwa icyemezo cyo kuwukura ku isoko.
Iki kigo cyavuze ko abantu bagomba kujya bagenzura amakuru ari ku icupa riguriwemo umuti, ndetse bakanareba nimero iwuranga n’igihe uzarangirira mbere yo kuwugura.
Rwanda FDA kandi yaboneyeho kwibutsa abantu bose bakoresha, bagurisha, bakwirakwiza, n’abagifite iyo miti mu bubiko ko bahagarika kuyikoresha, ndetse bakayisubiza aho bayikuye.
Yaboneyeho no kwibutsa abantu bose ko bitemewe na gato kwikorera imiti utabiherewe uburenganzira.