Umuturage utuye mu karere ka Rulindo yabyaye umwana udafite aho kwitumira.
Bernadette Mukeshimana ni umuturage utuye mu karere ka Rulindo Umurenge wa Kisaro mu kagali ka Kigarama ,akaba yarabyaye umwana ufite ikibazo cy’ubusembwa bwo kuba ntaho yanyuza umwanda w’ibyo yariye. Ni ikibazo uwo mwana yabyaye amaranye amezi umunani kubera kubura ubushobozi bwo kuba yamugeza kwa muganga.
Mukeshimana avuga ko mu bushobozi yari afite bukeya yagerageje kujyana umwana we witwa Imanishimwe Vincent kwa muganga mu bitaro bya CHUK arabangwa ariko nyuma yabuze amafaranga yo gusubizayo umwana kuko ngo iyo yageze kwa muganga n’ubundi yirwanaho kuri buri kimwe cyose gicyenewe, bityo agasaba abaterankunga ku mugoboka.
Yagize Ati:”nakoze uko nshoboye mujyana CHUK baramubaga bamuha aho yitumira mu rubavu, ariko bambwiye ko ngomba gusubirayo none kubera ubukene byarananiye ngenda nsaba ubufasha ku murenge bambwira ko ntabushobozi babona.”
Mukeshimana kandi avuga ko iyo yageze kwa muganga kubona ibimutunga mu mujyi wa Kigali bimubera ihurizo.
yagize Ati:”iyo najyaga kuvuza umwana kubona ibiryo nabyo ni ikibazo muri Kigali kuko ntaho nabikura.Nsanzwe nkora nyakabyizi ubuse, muri Kigali ni he nakura ako kazi?”
Umuryango udaharanira inyungu Malayika Foundation Nyuma yo kumenya ibibazo bya Mukeshimana ngo basanze hari ibyo yafashwamo kugirango akomeze kwibona muri kominote nk’uko zimwe mu ntego z’umuryango ari ugufasha abababaye cyangwa kubakorera ubuvugizi.
Uyu muryango ufasha abababaye wiyemeje kuba wakwishyura amafaranga y’’ibitaro bya CHUK, ubwisungane mu kwivuza, ubukode bw’Inzu kuko akodesha ndetse n’amafaranga y’urugendo n’ibizamutunga mu gihe yasubiye kwa muganga kuvuza umwana.
Umuyobozi w’Umuryango Malayika Foundation Emmanuel Nsabamungu avuga ko ibyakozwe byose bishingiye ku mutima w’urukundo no guharanira ko abafite impuhwe zo gufasha umuntu ubabaye bafatanya n’uyu muryango mu bindi bikorwa na byo bijyanye no gufasha aba bababaye.
Yagize Ati:”ibyo dukora byose bijyanye no gufasha abakene n’ibindi byiciro ariko ni byiza ko abantu bagira impuhwe bakajya bafasha ndetse n’abandi babyifuza bakaba bakwegera foundation tukajyana mu bikorwa byacu.”
Umuryango Malayika Foundation watangiye mu mwaka wa 2018, mu gihigu cy’Ububirigi ugenda wagura ibikorwa byawo aho wamaze gutangira gukorera mu Rwanda ugenda ufasha abatishoboye.