Iremezo

Umuturage wari wataye Amafaranga yabonetse Polisi irayamusubiza

 Umuturage wari wataye Amafaranga yabonetse Polisi irayamusubiza

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Ugushyingo, Polisi y’u Rwanda yasubije umuturage amafaranga ye, wari wataye agatoragurwa n’umupolisi wari mu kazi.

Nyiri aya mafaranga yitwa Uwizeyimana Claudine, yari yayataye tariki ya 12 Ugushyingo hagati y’u muhanda uva kuri Kigali Convention Center (KCC) ugana i Remera.

Polisi y’u Rwanda nyuma yo kubona ayo mafaranga yatanze itangazo rimenyesha umuntu wese wabuze cyangwa wataye amafaranga ku wa Kane tariki 12 Ugushyingo 2020, ku muhanda wa KCC-Remera hagati ya saa tatu n’igice na saa yine za mu gitondo.

Muri iryo tangazo Polisi y’u Rwanda yavugaga ko ayo mafaranga yabonetse atoraguwe n’umupolisi wari ku kazi, yongeraho ko umuntu wese wakumva ari aye yaza ku biro by’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda agatanga ibimenyetso by’ayo mafaranga maze akayahabwa.

Uwizeyimana nyuma yo gusubizwa amafaranga ye ayahawe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko ayo mafaranga ari ayo yari yahembwe hanyuma akajya kuyabikuza kuri banki kugira ngo yishyurire abanyeshuri anayakuremo n’ibindi bintu yari akeneye.

Uyu Mubyeyi w’abana batatu yagize ati “Muri icyo gitondo kuko umushahara wanjye w’ukwezi wari waje, nibwo nagiye kuri banki mbikuza amafaranga hafi ya yose kugira ngo nishyurire abana ishuri, mpembe abakozi bo mu rugo ndetse na nahahe ibyari bikenewe.”

Akomeza avuga ko yafashe moto imuvanye Kacyiru ajya Kimironko kubanza kwishyura amafaranga y’ishuri muri banki.

Ati “Ubwo twageraga ku Gisementi aho nari ngiye, narebye igipapuro (envelope) nari nashyizemo ya mafaranga ndayibura. Nasabye motari dusubira inyuma nizeye ko ndibubone icyo gipapuro yari arimo ariko ntibyagira icyo bitanga ndayabura.”

Yongeyeho ko uwo munsi ari umwe mu minsi yamubereye mibi. Yabwiye inshuti ze ibyamubayeho ahamagara ku ishuri ababwira ibyabaye abasaba kuba bamwihanganiye ariko hagati aho nanone atekereza ubuzima agiye kubamo muri iyo minsi kugeza igihe umushahara w’ukwezi gutaha uzazira.

Bukeye tariki ya 13 Ugushyingo, Uwizeyimana yahuye n’inshuti ye imubaza niba yarabonye amafaranga yataye.

Ati “Inshuti yanjye yarambajije kubera ko yabonye itangazo rya Polisi rimenyesha umuntu uwo ari we wese wataye amafaranga ngo azaze kuyafata kuko yatoraguwe. Yanyeretse itangazo, igihe ndi kurisoma mbona ibimenyetso biririmo nk’igihe n’umuhanda ayo mafaranga yatakayemo mbona birahura n’icyo gihe nayatereye n’aho nayataye. Naje kuri Polisi ntanga ibimenyetso n’ibisobanuro by’igipapuro yari arimo n’uko yari agiye ameze kuko nari nagiye nyagabanyamo bitewe nibyo naringiye kuyakoresha basanga birahura barayampa.”

Yavuze ko yishyimye cyane nyuma yo guhabwa amafaranga ye, ati “Ntushobora kwiyumvisha ukuntu nishimiye uyu munsi, ndashimira Imana. Polisi irahari kugira ngo umutekano w’abantu n’ibyabo ugerweho, kandi uyu mupolisi watoraguye amafaranga yanjye yaranzwe n’indangagaciro za kinyamwuga.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko Uwizeyimana yatanze ibisobanuro n’ibimenyetso bigaragara ko nta gushidikanya ari aye.

Yagize ati “Igihe umupolisi yatoraguraga amafaranga yahise abimenyesha abamukuriye. Yakoze ibyo yasabwaga nk’umupolisi ufite imyitwarire myiza kandi yabikoze kinyamwuga, kandi iki ni igikorwa ntangarugero yakoze cyo gushimirwa.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yaboneyeho gusaba abaturage muri rusange guhora batanga amakuru kuri Polisi cyangwa ku zindi nzego bireba igihe cyose babuze ikintu. Yavuze ko Uwizeyimana atigeze atangaza ibyamubayeho, yabibwiwe n’inshuti ye. Yibukije abantu ko ari byiza kumenyesha inzego zibishinzwe kuko biba byoroshye kuba wabona ibintu byawe wabuze cyangwa wataye.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *