Iremezo

umwana-ucuruza-agataro-anasubiramo-amasomo ubu-yabonye-ishuri-ryagatangaza

 umwana-ucuruza-agataro-anasubiramo-amasomo  ubu-yabonye-ishuri-ryagatangaza

Umwana w’umukobwa uherutse kugaragara ku muhanda mu Mujyi wa Kigali ari gusubiramo amasomo anashakisha imibereho acuruza imbuto ku gataro bigakora benshi ku mutima, yatangiye kubona abagiraneza bamufasha aho ubu yabonye ishuri ryiza rigezweho ryamwemereye kuzaryigamo ku buntu.

RADIOTV10 yanditse bwa mbere inkuru y’uyu mwana w’umukobwa witwa Amina Uwikuzo wo mu muryango utuye mu Mudugudu wa Bwiza, Akagari ka Rwampara, Umurenge Kigarama mu Karere ka Kicukiro, yari yaganiriye na Tito Harerimana wafashe aya mashusho.

Uyu Tito Harerimana yari yabwiye RADIOTV10 ko ubwo yariho agenda mu bice bya Gikondo hafi y’ahazwi nka sansinike, ari bwo yabonye uyu mwana w’umukobwa yicaye ku muhanda asubiramo amasomo ari no gucuruza imbuto ku gataro, bikamukora ku mutima, agashakisha aho ataha agashyirwa ahamenye.

Uyu musore wanashyize aya mashusho kuri Twitter, yavugaga ko kubera ishyaka yabonanye uyu mwana w’umukobwa, yumvise hari icyo yakora agahitamo gusangiza abantu aya mashusho kugira ngo niba hari umugiraneza wamufasha, abikore.

Ni na ko byaje kugenda kuko hari benshi babonye ariya mashusho bagahamagara uyu musore bamubaza uburyo bagera kuri uyu mwana w’umukobwa kugira ngo bamufashe.

Tito Harerimana wanatangije uburyo bw’ikoranabuhanga bwo gukusanya inkunga yo gufasha uyu mwana, uyu munsi yabwiye RADIOTV10 ko Imana yatangiye kumva amasengesho ye kuko uyu Uwikuzo Amina yabonye ishuri ryiza agomba kwigamo ryamwemereye nta kiguzi.

Ni ishuri rya Rwamagana Leaders School, ryemereye uyu mwana kuza kuryigamo nyuma yo kubona amashusho ye ndetse n’inkuru zamukozweho.

Tito Harerimana yagize ati “Abayobozi b’iri shuri babonye Amina [umwana ukunda kwiga ubikora acuruza agataro] bumva bashatse kugira icyo bamufasha mu myigire ye. Bavuga ko bifuza kumuha scholarship yo kwiga muri kiriya kigo akigira ubuntu guhera mu wa kane kugera mu wa gatandatu.”

Uyu mwana uretse kuzasonerwa amafaranga y’ishuri, iri shuri rizajya rinamuha ibikoresho byose byaba iby’ishuri, imyenda y’ishuri ndetse n’ibikoresho by’ishuri n’iby’isuku.

Amina uzatangira kwiga muri iri shuri risanzwe riri mu bigo bikomeye mu Rwanda mu mwaka w’amashuri utaha uzatangira muri Nzeri, azahitamo ishami azigamo muri atanu asanzwe ahaba.

Iri shuri risanzwe rinatsindisha ku kigero cyo hejuru, abaryigamo bishyura ibihumbi 350 Frw ku gihembwe, kikaba kigezweho aho gifite ibikoresho bihagije bifasha abanyeshuri bahiga.

Tito Harerimana uvuga ko yishimiye kuba uyu mwana yabonye iri shuri ryiza, yagize ati “Mu by’ukuri rigiye kumufasha kwiga neza, yajyaga yiga agataha akajya gucuruza, akajya mu turimo two mu rugo byabaga bigoye ariko aha agiye kwiga atazahura n’ibindi bimurangaza.”

Uwikuzo Amina wakoze benshi ku mutima, asanzwe akomoka mu muryango w’abana batandatu utifashije kuko umubyeyi wabo umwe [Nyina] asanzwe akora akazi ko mu rugo akaba ari na we wajyaga uha igishoro umwana we kugira ngo ajye gucuruza imbuto bityo babone ibibatunga.

Amina avuga ko aya mahirwe yabonye adashobora kuyapfusha ubusa kuko uburyo yigagamo abuzi bityo ko kuba abonye aya mahirwe yo kwiga neza, azayabyaza umusaruro.

Yasezeranyije ubuyobozi bw’iri shuri, kutazabatenguha kuko asanzwe akunda kwiga by’umwihariko ko ubu agiye kubikora neza kuko muri iri shuri ntakihabuze cyangwa ngo habe hari icyamurangaza.

source :radio tv10

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *