Urugendo rwa Irungu wavuye muri Kenya ari uruhinja, akaba ari umufotozi wa Visi Perezida wa Amerika
Polly Irungu, ni umwe mu bagore bake bagize itsinda rishinzwe gufotora Visi Perezida wa Amerika, Kamala Harris, uwa kabiri ukomeye muri iki gihugu gikomeye ku Isi.
Ni urugendo rwatwaye Irungu imyaka isaga 20, rumuvana i Nairobi ari uruhinja, rumugeza i Kansas aho yakuriye akahatangirira ubuzima bushya.
Mu nkuru ye, Irungu agaragaza ko nawe atazi uburyo yisanze mu biro bikomeye nk’ibyo, kuko mu mikurire ye ntaho yigeze yibona ari umufotozi wabigize umwuga, ni amahirwe yamufatiye mu nzira ayabyaza umusaruro.
Ku myaka 27, Irungu ni we uyoboye ikipe yita ku mafoto ya Kamala Harris, Visi Perezida wa mbere w’umugore wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ari gukorana na bagenzi be ku gitabo cy’amafoto azagaragaza ubuzima bwa Kamala Harris muri manda y’imyaka ine nka Visi Perezida wa mbere w’umugore muri Amerika kandi ufite igisekuruza muri Afurika.
Mbere y’uko ahabwa uyu mwanya wo gufotora Kamala, Irungu yari umukozi wa International Women’s Media Foundation na Sosiyete ya WeTransfer.
Uyu mukobwa yavukiye i Nairobi ahava afite imyaka itatu ubwo umuryango we wari wimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mujyi wa Kansas.
Yakoze akazi ko gufotora mu bitangazamakuru bitandukanye birimo The New York Times, CNN, BBC, Reuters n’ahandi.
Polly Irungu nk’umunyamakuru ubifatanya no gufotora, mu 2020 yashinze umuryango witwa Black Women Photographers uhuriyemo abagore basaga 1000 bakora umwuga wo gufotora bo mu bihugu birenga 45.
Uko yinjiye mu mwuga wo gufotora
Irungu avuga ko ubwo umuryango we wimukiraga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahuye n’ikibazo cyo kutamenya Icyongereza neza. Yisanze avanga Icyongereza gike yari azi n’Igiswahili ndeste n’ururimi rw’Ikikuyu ku buryo umubyeyi we na murumuna we aribo bonyine babashaga kumva ibyo avuga.
Nyuma y’imyaka 20, ubu avuga neza Icyongereza akaba anigisha gufotora muri International Center of Photography.
Irungu avuga ko gukunda gufotora byatangiye ari inama ahawe n’umwe mu bajyanama be ubwo yari mu mashuri yisumbuye.
Ubwo yari arangije kwiga amashuri yisumbuye, uyu mukobwa wakoraga nk’uwishyuza muri Restaurants za McDonald, amafaranga ya mbere yahembwe yayaguzemo camera atazi icyo azayimaza.
Nyuma yo kuyigura yahisemo kuyigendana kenshi aho agiye hose, atembera umujyi yari atuyemo akagenda afotora utwo abonye twose.
Hari umunsi yanyuze ahantu hari imyigaragambyo, amafoto afashe, aza kuyagurisha kuri CNN, itangazamakuru ryo gufotora aba aryinjiyemo gutyo.
Nyuma yagiriwe inama yo kujya mu ishuri ry’itangazamakuru kugira ngo abe umunyamwuga mu kubara inkuru z’amashusho.
Nyuma ya Joy Ngugi, Irungu abaye undi Munya-Kenya wa kabiri ufotora ukoze mu biro bikuru muri Amerika. Intego ye ni uguharanira ko abafotozi b’abagore bakomoka muri Afurika, bishyurwa amafaranga ahagije nk’ayishyurwa abazungu.
Irungu mu myaka 10 iri imbere arifuza kuba amaze kubaka studio y’amafoto i Nairobi izaba igamije kuvuga cyangwa kubara inkuru z’abanyafurika, ngo kuko atishimira uburyo umugabane wa Afurika uvugwa cyangwa ukerekanwa n’abandi.
source ;igihe.com