Urukiko rwemeje ko Rusesabagina yashutswe aho Gushimutwa rutegeka ko akomeza gufungwa
Urukiko Rukuru, Urugereko Rwihariye Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya imipaka, rwemeje ko Paul Rusesabagina akomeza kuburana afunzwe bityo rutesha agaciro inzitizi we n’umwunganira bari bagaragaje bemeza ko yagejejwe mu Rwanda binyuranyije n’amategeko.
Rwanzuye ko ubusabe bwa Rusesabagina bwo kuvanaho icyemezo kimufunga by’agateganyo agasubira mu buzima busanzwe kuko yagejejwe mu Rwanda binyuranye n’amategeko, ashimuswe, nta shingiro bufite.
Gusa urukiko rwatangaje ko rwasanze yarazanywe mu Rwanda ashutswe kuko yinjiye mu ndege yamuvanye i Dubai ku bushake bwe ariko akisanga ageze aho atateganyaga kujya.
Rushingiye ku manza zaciwe ahandi no ku nyandiko z’abahanga mu mategeko, rwasanze umuntu ukurikiranweho ibyaha bikomeye nk’iterabwoba uko yafatwa kose butabuza inkiko kumukurikirana.
Umunyamategeko wa Paul Rusesabagina, Me Rudakemwa Félix, yahise avuga ko iki cyemezo akijuririye. Ati “Turasaba ko iburanisha ry’urubanza ryaba rihagaze kugeza igihe bizakemukira.’’