Iremezo

Uwari umaze imyaka myinshi ku isi ategereje guhabwa igihano cy’urupfu yagizwe umwere

 Uwari umaze imyaka myinshi ku isi ategereje guhabwa igihano cy’urupfu yagizwe umwere

Umugabo w’imyaka 88 wari umuntu wa mbere ku isi umaze imyaka myinshi afunze ategereje guhabwa igihano cy’urupfu yakatiwe, yagizwe umwere n’urukiko rwo mu Buyapani, nyuma yo gusanga ibimenyetso byakoreshejwe aregwa ari ibicurano.

Iwao Hakamada, yari amaze imyeka irenga 50 yarakatiwe urwo gupfa, nyuma y’uko mu 1968 ahamijwe icyaha cyo kwica uwari shebuja, umugore wa shebuja n’abana babo babiri.

Umwaka ushize nibwo urubanza rwe rwongeye gusubirwamo nyuma yo gukeka ko abakoze iperereze bateguye kandi bakazana ibimenyetso byashingiweho n’urukiko rumuhamya kwica abantu bane.

Kumara hejuru ya kimwe cya kabiri cy’ikinyejana afunze buri munsi ategereje kwicwa byagize ingaruka ku buzima bwo mu mutwe bwa Hakamada, bityo kubera uburwayi ntiyabashije kwitabira urubanza rw’uyu munsi ubwo yagirwaga umwere.

Muragijemariya Juventine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *