WASAC yijeje PAC ko intego u Rwanda rwihaye yo kugeza amazi meza ku baturage 100% mu 2024 izagerwaho
Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi isuku n’isukura, WASAC cyijeje abadepite bagize komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, ko intego u Rwanda rwihaye yo kugeza amazi meza ku baturage 100% mu 2024 izagerwaho, kuko amakosa yadindizaga iyi gahunda barimo kuyakosora.
Hirya no hino mu gihugu hagenda humvikana abaturage bagaragaza ikibazo cy’ibura ry’amazi meza bakavuga ko bibagiraho ingaruka.