Zabakururiye mu busambanyi, batera banaterwa inda bakiri bato: ‘Pornographie’ zisya zitanzitse mu Rwanda!
Umwe ati “Nigaga ntashyize umutima hamwe”, undi ati “ Narebye ayo mashusho mfite imyaka 13”. Abo ni urubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali. Hirya yabo, undi yunzemo ati “Inshuti yanjye tungana ubu yarabyaye kubera kuba imbata y’aya mashusho”.
Si abo gusa kuko mu barenga 15 twaganiriye, hari n’uwavuze ati “Nakoze imibonano mpuzabitsina mfite imyaka 16”. Bose bagarukaga kuri pornographie; ikiyobyabwenge gikomeje koreka urubyiruko rw’u Rwanda mu cyayenge.
Ibyo uru rubyiruko ruvuga birumvikana ku muntu ushaka kubyumva. Mu Rwanda kureba pornographie, bikora ubishaka, isaha ashakiye, yewe hari n’ababa imbata yazo, akazi kakabananira ku buryo bagera mu biro, ka cyayi kakaba amashusho y’imibonano mpuzabitsina.
Aho zibera icyago, ni uko zica umuntu ari mu munyenga. Uzabona umugabo wabaye igisare, usigaye ufata umugore nk’imashini y’imibonano mpuzabitsina, birenge yirare mu bato, abasambanye kahave.
Nubwo nta bushakashatsi bwimbitse burakorwa, nta kabuza ko mu bangavu barenga ibihumbi 10 batewe inda mu mezi atandatu ya 2024 mu Rwanda, hatabuzemo abasambanyijwe biturutse ku bagabo babaye nk’inyamaswa kubera izi filimi. Kandi ubwo, abo baziranenge bahohotewe, harimo ibihumbi batarageza n’imyaka 14 y’amavuko.
Imibare IGIHE yahawe na Pornhub, Sosiyete ifite website zirenga 40 zerekana amashusho y’imibonano mpuzabitsina, yagaragazaga ko u Rwanda ruri ku mwanya wa 29 muri Afurika mu kureba izi filimi.
Kugira ngo ubyemere, ni uko abantu bareba pornographie mu Rwanda baruta kure abasura Irembo bagiye gusaba serivisi runaka. Nk’ubu tugeze mu Ukuboza, umubare w’abazireba mu Rwanda uziyongera cyane tariki ya 26 cyane ko uwo munsi azaba ari ikiruhuko. Bigaragara ko kuri iyo tariki, abazireba mu Rwanda, biyongeraho 3,6%.
Mu mbuga zisurwa cyane mu Rwanda, iza pornographie, zihora mu myaka 20 ya mbere.
Bamwe batangiye kureba pornographie biga mu mashuri abanza
Muri iyi nkuru, twaganiriye n’urubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali rwiga n’ururangije amashuri yisumbuye. Bose ntibifuje ko imyirondoro yabo igaragara, kuko bafite ubwoba bw’uko ababyeyi babo bashobora kubyakira nabi bamenye ko barebye cyangwa bakoze imibonano mpuzabitsina bakiri bato.
Umwe mu bo twaganirije yatubwiye ko yarebye aya mashusho mu masaha y’ijoro kuri telefoni ye abishishikarijwe n’inshuti ze ku ishuri.
Ati “Nari mfite nk’imyaka 16, nacunze iwacu baryamye ndazireba, ndavuga nti ‘ibi bintu ko bishamaje’. Ntangira kureba pornographie uko.”
Undi yavuze ko yarebye pornographie kubera umukozi wo mu rugo. Yatangiye kuzireba akiri umunyeshuri mu mashuri abanza.
Ati “Narazirebye cyane kuko niga nko mu wa gatanu mu mashuri abanza ni bwo natangiye. Nari mfite agatelefoni gato ka matushi. Byatumye nkora imibonano mpuzabitsina ndi muto cyane ku myaka 16. ”
Mugenzi we yavuze ko n’ubu akizireba. Abo twaganiraga ni abahungu n’abakobwa, bavuga bashize amanga ku ngaruka zabaye ku buzima bwabo kubera pornographie ariko bamwe bananiwe kuzibatura.
Undi ati “Nabitangiye bihereye mu itsinda rya WhatsApp boherezagamo link zabyo, rimwe mfunguye iya mbere ndakururwa nshaka gukomeza kuzireba, nari mfite imyaka 12.”
Aba banyeshuri, bashimira Imana ko nubwo batangiye kureba pornographie bakiri bato, bagakora n’imibonano mpuzabitsina bafite imyaka iri munsi ya 16, batigeze batwita cyangwa ngo batere inda, gusa bazi bagenzi babo bahuye n’ibyo byago.
Ati “Twari kumwe ku ishuri turi abana benshi, umukuru muri twe aba arayifunguye sinzi uko yanditsemo atubwira ko agiye kureba ‘ubukwe’. Ntabwo byarangiriye aho kuko imwe mu nshuti zanjye byaramukurikiranye, akajya akunda kubonana n’abakobwa bimuviramo no kubyara.”
Mu mutima wawe uti umwana ni umugisha! Yego, ariko na none biterwa. Kubyara kandi si zo ngaruka gusa kuko hari abishora mu busambayi kubera aya mashusho, bikabaviramo indwara zidakira, ubumuga, guhungabana, n’ibindi ntarondora.
Urwego rwigenga rushinzwe gukurikirana ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu mu Bwongereza [Children’s Commission], rwagaragaje ko amashusho y’urukozasoni yasakaye hose kugeza ubwo abana batakibona uko bayigobotora.
Ku myaka icyenda abana bagera ku 10% baba baramaze kureba pornographie; bene ayo mashusho. 27% baba barayabonye ku myaka 11 na ho abarenga kimwe cya kabiri ni abayabonye ku myaka 13.
Aba bana ngo ntibarebera ayo mashusho ku mbuga zigenewe abantu bakuze gusa ahubwo imbuga nkoranyambaga nka X yahoze yitwa Twitter, Instagram, Snapchat ziza ku isonga mu zo bayasangaho. Ibitangazamakuru, indirimbo na byo ni undi muyoboro w’ibijya kuba nka bene ayo mashusho.
Si mu Bwongereza gusa, no mu Rwanda ni uko. Hari ubwo IGIHE yigeze kuganiriza abana b’abakobwa bato bo mu Majyepfo biga mu mashuri yisumbuye mu kigo cy’abihayimana. Muri 15, 11 bari bari bararebye aya mashusho.
Hari n’abandi bo mu Karere ka Gicumbi, bari mu bana batewe inda, babwiye umunyamakuru ko batangiye gukora imibonano mpuzabitsina nyuma yo kureba igihe gito aya mashusho.
Impuguke mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, Harerimana Eugene, yavuze ko aya mashusho agira ingaruka ku bice bitatu by’ubuzima bw’umuntu birimo amarangamutima, imitekerereze ndetse n’imibanire.
Ati “Ikindi kandi harimo n’uko byongera ibyago ko umuntu yagira imyitwarire imushyira mu kaga, aho yakwishora mu mibonano mpuzabitsina ari muto akaba yakwandura indwara zitandukanye cyangwa agatwita. Ikindi abana bakunze kureba aya mashusho bakunze kwigunga, bakumva baba aha bonyine.”
Si ibya none!
Imibare IGIHE yabonye mu 2015, yerekanaga ko mu bakinnyi b’izi filimi Abanyarwanda bakunze kureba cyane hari harimo Jada Fire. Ibihe Abanyarwanda bakundaga kureba izi filimi byari cyane ku minsi y’ibiruhuko aho benshi baba nta kazi bafite.
Ku munsi w’Ubwigenge, Abanyarwanda barebaga aya mashusho biyongereye ku rugero rwa 22,9%, ku wa Gatanu Mutagatifu biyongeraho 22,4%, Umunsi w’Abakozi muri Gicurasi biyongera ku rugero rwa 6,9%, kuri Asomusiyo biyongeraho 4,6%.
Ku munsi ubanziriza ubunani [tariki ya 31 Ukuboza] iyi mibare yagaragaje ko bagabanyutse bikomeye ku rugero rwa 34,9%, ku Bunani bakagabanuka ku rugero rwa 17,7%, kuri Noheli, 16,9%.
Abarebaga aya mashusho abenshi ni abakoreshaga mudasobwa, telefoni igakurikira nyuma hakaza tablets.
Igiteye ubwoba kurusha ibindi ni uko icyo gihe, Abanyarwanda bari batunze telefoni zigendanwa bari ku rugero rwa 73% mu 2015 ubwo iyi mibare yashyirwaga hanze. Abagerwagaho na Internet bari 32% gusa mu gihugu, ariko ubu imibare yaratumbagiye cyane.
Byonyine ubu, abatunze smartphone mu Rwanda, barenga 40%. Abagerwaho na internet, ubu barenze 60%.
Amaherezo azabe ayahe?
Ko aya mashusho yangiza cyane kuki mu Rwanda agikomorerwa? Kuki se adakumirwa kandi akomeje konona byinshi? Hari bamwe mu bo twaganiriye, bavuga ko bitumvikana uburyo imbuga zinyuzwaho ubutumwa bushobora kuyobya Abanyarwanda, zidakomorewe mu Rwanda, ariko izerekana amashusho nk’aya yangiza, zo zikaba zarahawe rugari.
Ambasaderi Dr. Charles Murigande, yigeze gutangariza IGIHE ko aya mashusho nta kindi afasha umuntu uretse kumwica mu mutwe.
Ati “Usibye ko nta n’icyo bikungura, n’ubushakashatsi bwerekanye ko byica abantu mu mutwe no mu marangamutima. Ni ibintu bibi cyane. Ibi mubona abantu bafata utwana bakadusambanya, ibyinshi biba byaturutse muri ibyo baba barebye.”
“Bishobotse nk’uko Guverinoma ireba ibintu bishobora kutwicira umutekano ikabiturinda, twakabaye dushaka uburyo turinda n’umutekano w’amarangamutima n’ubumuntu. Hari uburyo babuza ko ibyo bintu [amashusho y’urukozasoni] bituzamo rwose byaba ari byiza.”
Impuguke mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, Harerimana Eugene, yavuze ko “Ku bijyanye n’imbuga zerekana aya mashusho, zo rwose byakabaye byiza ko zahagarikwa, zigafungwa ku buryo abana batagera kuri ayo mashusho.”
Umubyeyi umwe twaganiriye yagize ati “Natanga icyifuzo ko bishobotse Leta yashyiraho uburyo ayo mashusho abana bacu bareba yayakumira mu bushobozi bafite.”
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA, Barore Cleophas, mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko hashingiwe ku ngamba bimwe mu bihugu byagiye bifata, Leta y’u Rwanda hari icyo yakora aya mashusho agakumirwa.
Ati “Hari ibihugu bigenda bishyiraho imbago kandi bakabikurikirana. Kubera ko nagiye numva n’abandi bantu batari njye bavuga bati ibi bintu ni ico cyangwa biri guhabwa abantu mu buryo bw’akajagari, ntekereza ko no mu Rwanda bishobotse hashyirwaho imbago zituma umuntu wese ubishaka [amashusho y’urukozasoni] atabibona. Keretse niba ari ikoranabuhanga tutarageraho.”
Muri Sudani, pornographie zirabujijwe. Guverinoma yafunze imbuga zose za internet zizerekana ku buryo utabasha kuzigeraho ku murongo wa internet, ndetse kuzitunga, kuzicuruza no kuzitubura byose byatuma ucibwa ihazabu cyangwa ugafungwa.
Mu Misiri; gutubura, gutunga no kwinjiza mu gihugu aya mashusho byose ni ibyaha bihanwa n’amategeko. Muri Bahamas, aya mashusho ni ikizira, kugira igitekerezo cyo kureba aya mashusho mu Bushinwa, barakubwira bati “cira birarura.” Si aho gusa n’ahandi henshi ni ko bimeze.
Mu Rwanda, igihe kirageze ko hafatwa ingamba kuko aya mashusho akomeje kugira ingaruka mbi. Arasya atanzitse!
source :Igihe.com